Bethlehem Choir yateguje ibihe bidasanzwe mu giterane “Imana Iratsinze Live Concert”

Sangiza iyi nkuru

Bethlehem Choir, imwe mu makorali amaze igihe kinini amenyerewe mu muziki wa Gospel mu Rwanda, yateguje ibihe byihariye ku bazitabira igiterane “Imana Iratsinze Live Concert – Season III”, cyateguwe na Jehovah Jireh Choir kikazabera kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu ku wa 22 no ku wa 23 Kanama 2026.

Iki giterane cy’iminsi ibiri kizahuza amakorali n’amatsinda atandukanye yo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’abigisha b’Ijambo ry’Imana, mu rwego rwo gufasha abantu gusabana n’Imana no gukomeza kwizera imirimo yayo.

Mu bazatanga ubutumwa harimo Rev. Pasteur Binyonyo Mutware Jérémie, Rev. Pasteur Nimuragire JMV ndetse n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe. Mu bazaririmba harimo Bethlehem Choir, Bethel Choir na El Roi Worship Team, mu gihe Jehovah Jireh Choir ari yo yateguye iki giterane.

Bethlehem Choir yiteguye gutanga ubutumwa bw’ihumure

Perezida wa Bethlehem Choir, Prince Mahoro, yavuze ko abakunzi b’iyi korali bakwiye kwitega ibihe byiza, by’umwihariko indirimbo zifite ubutumwa bugamije gufasha abantu kongera kwegera Imana no gukomera mu kwizera.

Yagize ati: “Twateguye indirimbo zirimo ubutumwa bwamamaza Kristo, zizibutsa benshi ibihe byiza banyuzemo kandi zihe abantu amahoro n’ihumure mu mitima yabo. Ku batarakira Kristo, tuzabagezaho ubutumwa bubahamagarira kumwakira nk’Umukiza.”

Prince Mahoro yavuze kandi ko intego ye nk’umuyobozi wa Bethlehem Choir ari ugukomeza kubaka korali iba urugero rwiza mu kwamamaza ubutumwa bwiza no kugaragaza urukundo rwa Kristo.

Jehovah Jireh Choir yiteguye igiterane cy’iminsi ibiri

Jehovah Jireh Choir, yateguye iki giterane, ni imwe mu makorali amaze igihe akora umurimo w’Imana binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa, cyane cyane mu ndirimbo.

Iyi korali yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Gumamo”, yakunzwe n’abakunzi ba Gospel, ndetse n’izindi ndirimbo zagiye zitambutsa ubutumwa bwiza.

Abateguye “Imana Iratsinze Live Concert – Season III” bavuga ko bifuza ko iki giterane kiba umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, gukomeza abantu mu kwizera no kugeza ubutumwa bwiza ku bazacyitabira ndetse n’abazakurikiranira ibihe byacyo ku mbuga nkoranyambaga.

Bethlehem Choir ifite amateka y’imyaka 62

Bethlehem Choir ni imwe mu makorali afite amateka maremare mu Rwanda. Yashinzwe mu 1964 mu Itorero rya ADEPR Gisenyi, aho imaze imyaka 62 ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.

Kugeza ubu, iyi korali igizwe n’abaririmbyi barenga 90. Ibikorwa byayo ntibigarukira ku kuririmba gusa, kuko inakora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye, gusura abarwayi n’abagororwa ndetse no gutegura gahunda y’ivugabutumwa izwi nka Bethlehem Evangelical Week.

Mu myaka ishize, Bethlehem Choir yamamaje ubutumwa bwiza mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Kenya.

Mu rwego rwo kwitegura iki giterane, iyi korali iherutse kumurika indirimbo nshya yise “Yesu Gusa”, ivuga ko Yesu Kristo ari we Muhuza wenyine hagati y’Imana n’abantu. Iyi ndirimbo yiyongereye ku zindi zakunzwe za Bethlehem Choir zirimo “Birashoboka” na “Dukundane”.

Abakunzi ba Gospel bategerejwe kuri Stade Umuganda ku wa 22 no ku wa 23 Kanama 2026, aho Bethlehem Choir n’andi makorali bazifatanya na Jehovah Jireh Choir mu giterane kigamije kuramya Imana, gukomeza kwizera no kwamamaza ubutumwa bwa Kristo.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *