Victoria Oluwakotanmi yambitswe ikamba rya Miss Grand USA 2026 nyuma y’uko uwari waryegukanye aryambuwe

Sangiza iyi nkuru

Victoria Oluwakotanmi, Umunyamerikakazi ufite inkomoko muri Nigeria, yanditse amateka mashya nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Grand USA 2026, nyuma y’uko Mekyla Li wari waryegukanye mbere aryambuwe.

Iri rushanwa rya Miss Grand USA 2026 ryabereye i Las Vegas ku wa 10 Kanama 2026. Muri uwo muhango, Mekyla Li ni we watowe nka nyampinga, mu gihe Victoria Oluwakotanmi yabaye igisonga cya mbere.

Nyuma y’iminsi icyenda, ibintu byarahindutse ubwo ubuyobozi bwa Miss Grand USA bwatangazaga ko Mekyla Li atakiri Miss Grand USA 2026.

Ubuyobozi bw’irushanwa bwatangaje ko bwafashe icyo cyemezo nyuma y’uko hagaragaye amakuru amwerekeyeho, arimo avuga ko yari yarigeze gushyingirwa ndetse akaba anakurikiranwe mu rukiko ku byaha bifitanye isano n’impanuka yo mu muhanda yabaye mu 2024.

Nubwo Mekyla Li yakomeje guhakana ibyo aregwa, ubuyobozi bwa Miss Grand USA bwamwambuye ikamba, maze ku wa 21 Kanama 2026, Victoria Oluwakotanmi wari igisonga cya mbere ahita atangazwa ku mugaragaro nka Miss Grand USA 2026.

Victoria yahise anahabwa inshingano zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu irushanwa rya Miss Grand International 2026.

Victoria n’urugendo rurerure rwo kugera ku ikamba

Victoria Oluwakotanmi yavukiye mu mujyi wa San Antonio, muri Leta ya Texas, mu muryango w’ababyeyi bakomoka muri Nigeria.

Yakuriye mu muryango wamwigishije gukora cyane no kudatererana inzozi. Se yigeze kuvuga ku rugendo rwe rwo kwimukira muri Amerika mu myaka isaga 30 ishize, aho yatangiriye ku kazi ko koza amasahani, ariko akomeza amashuri kugeza abonye impamyabumenyi y’ikirenga mu buforomo.

Victoria avuga ko urugendo rwa se rwamubereye isomo rikomeye, rumwigisha ko nta nzozi zidashoboka iyo umuntu afite intego kandi agakora atizigamye.

Mbere yo kumenyekana mu marushanwa y’ubwiza, Victoria yari asanzwe ari umusirikare mu Ngabo z’Inyanja za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yinjiye muri izo ngabo mu 2019, akora nk’umukozi ushinzwe ibikoresho.

Muri icyo gihe kandi yakomezaga amasomo ya Chemical Engineering, agaragaza ubushake bwo guhuza uburezi, umurimo ndetse n’inzozi ze zo kwitabira amarushanwa y’ubwiza.

Mu 2020, yegukanye ikamba rya Miss Black San Antonio, bituma arushaho kugira icyizere cyo gukomeza guhatanira andi makamba akomeye.

Mu 2023, yitabiriye Miss Texas USA, nubwo atabashije kwegukana ikamba. Umwaka wakurikiyeho, yongeye kugerageza amahirwe muri Miss Grand USA ahagarariye Illinois, aza kuba igisonga cya kabiri ndetse ahabwa igihembo cy’umukobwa wahize abandi ku mbuga nkoranyambaga.

Victoria yakomeje gukora cyane no kwitegura, kugeza ubwo agarutse muri Miss Grand USA 2026 ahagarariye Indiana. Muri iri rushanwa yongeye kuba igisonga cya mbere, ibintu byatumye benshi batekereza ko amahirwe yo kwegukana ikamba yongeye kumucika.

Ariko nyuma y’iminsi mike, ubuzima bwe bwahindutse ubwo yazamurwaga ku mwanya wa Miss Grand USA 2026.

Ikamba avuga ko ari umusaruro wo kwihangana

Kuba Victoria yarabonye ikamba nyuma y’uko uwari waratsinze aryambuwe, ntibisobanuye ko ari amahirwe yaje mu buryo bworoshye. Ni umusaruro w’urugendo rurerure rwuzuyemo kwihangana, kwiga no gukomeza kugerageza nubwo yagiye ahura n’imbogamizi.

Uretse kuba umunyamideli n’umwamikazi w’ubwiza, Victoria anazwiho ibikorwa byo gufasha urubyiruko.

Yashinze umushinga witwa Oluwakotanmi’s Promise, awitirira nyirakuru witabye Imana. Uyu mushinga ugamije gufasha urubyiruko kubona amahirwe mu burezi, kubaka icyizere no kubashishikariza gukomeza guharanira inzozi zabo.

Victoria yavuze ko yifuza gukoresha ikamba rye nk’ijwi rihagararira abagore, abakomoka ku bimukira, Abanyafurika batuye muri Amerika ndetse n’abagore bakorera mu gisirikare.

Yagaragaje ko yizera ko amateka ye ashobora kubera abandi isomo ryo kutigera bacika intege, nubwo umuntu ashobora gutsindwa inshuro nyinshi cyangwa agahura n’ibigeragezo bitandukanye.

Nyuma y’imyaka myinshi ahatanira amakamba atandukanye, akora imirimo itandukanye, akiga ndetse agakora ibikorwa bigamije guteza imbere umuryango, Victoria Oluwakotanmi ageze ku nzozi ze zo kwambara ikamba rimuhesha amahirwe yo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rwego mpuza

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *