Minisitiri Utumatwishima yashimye indirimbo “Inshallah” ya The Ben, anagira inama urubyiruko

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimye indirimbo “Inshallah” ya Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, avuga ko iri mu ndirimbo zikomeje kwitabwaho n’abakunzi b’umuziki nyarwanda mu Rwanda no hanze yarwo.

Uyu muyobozi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, aho yifurije urubyiruko weekend nziza, anarusaba kurangwa n’imyitwarire myiza, kwirinda kunywa ibisindisha birengeje urugero no kubaka imiryango irambye ishingiye ku rukundo n’ubwubahane.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Utumatwishima yagize ati: “Weekend iratangiye. Icyambere, tunyweless, ibyuma byo twarabiciye burundu. Icya kabiri, rubyiruko mukora ubukwe, muhige kubakana ururamba. Uwo ukunda jya umusekera cyane azashisha yumva, jya umuhobera cyane bizamuha amahoro. Byose urenzeho ‘In shaa Allah.’”

Aya magambo yakiriwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, aho benshi babonye ko Minisitiri yakoresheje ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ya The Ben mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kubaho neza, gukundana no kubaka imiryango ikomeye.

“Inshallah” ikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki

Indirimbo “Inshallah” ya The Ben imaze igihe gito isohotse, ariko yahise yakirwa neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Iyi ndirimbo yakozwe na MadeBeat, mu gihe amashusho yayo yafashwe akanayoborwa na Julien Bmjizzo, umwe mu bakora amashusho y’abahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda.

Mu gihe gito imaze isohotse, “Inshallah” imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2.4 kuri YouTube, bigaragaza uburyo iyi ndirimbo yakunzwe n’abatari bake. Yanabaye imwe mu ndirimbo ziri ku myanya y’imbere ku rutonde rwa Audiomack Rwanda.

Minisitiri yasabye urubyiruko kubaka ingo zirambye

Ubutumwa bwa Minisitiri Utumatwishima bwibanze cyane ku gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kubaka imiryango irangwa n’urukundo, ubwubahane n’amahoro.

Yifashishije amagambo yo mu ndirimbo “Inshallah”, yashishikarije urubyiruko ruri mu gihe cyo gukora ubukwe cyangwa rwitegura kubaka ingo, guharanira kubana neza no kurangwa n’urukundo.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye kuri ubu butumwa, aho bamwe babubonamo uburyo bwo gushyigikira ibikorwa by’abahanzi nyarwanda, mu gihe abandi babufashe nk’ubutumwa bwagutse bwo gushishikariza urubyiruko kubaka imiryango ishingiye ku rukundo no kubahana.

Gushyigikirwa n’umuyobozi ushinzwe urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi bishimangira kandi uruhare umuziki ushobora kugira mu gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete.

Mu gihe “Inshallah” ikomeje gukundwa ku mbuga zicururizwaho umuziki no ku mbuga nkoranyambaga, The Ben na we akomeje gufatwa nk’umwe mu bahanzi nyarwanda bafite uruhare mu kugeza umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *