Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Divine Ikubor wamamaye nka Rema, ategerejwe i Kigali mu gitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026, mu rwego rwo kwizihiza no guherekeza ibikorwa bya Kwita Izina 2026.

Umuhango wa Kwita Izina 2026 uzabera i Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri 2026, aho abana b’ingagi bavutse mu mwaka ushize bazahabwa amazina mu muhango ngarukamwaka umaze kumenyerwa ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma y’uyu muhango, i Kigali hazabera igitaramo kizahuza abakunzi b’umuziki bo mu Rwanda ndetse n’abazaba baturutse mu bihugu bitandukanye. Kuri iyi nshuro, abategura iki gitaramo batangaje ko kizasusurutswa na Rema, umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Rema amaze imyaka igera kuri itanu adataramira mu Rwanda, ariko agarutse afite izina rikomeye kurushaho, nyuma yo gukomeza kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ku Isi binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe cyane.
Ntabwo azaba ari wenyine kuri uru rubyiniro, kuko azahuriraho n’abandi bahanzi bo mu karere ndetse n’Abanyarwanda. Mu mazina yatangajwe harimo Kivumbi King, mu gihe abandi bahanzi bazitabira iki gitaramo bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Rema n’amateka y’indirimbo ze zakunzwe ku Isi
Rema yatangiye kumenyekana cyane mu 2019 ubwo yasohoraga indirimbo “Dumebi”, yamufashije kwigarurira umwanya ukomeye mu muziki wa Afrobeats.
Nyuma yaho yakomeje gusohora indirimbo zakunzwe mu bice bitandukanye by’Isi, zirimo “Soundgasm,” “Ginger Me,” “Holiday,” “Calm Down” na “Charm”, ndetse n’izindi nyinshi.
Indirimbo “Calm Down”, yakoranye na Selena Gomez, ni imwe mu ndirimbo zatumye Rema amenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga. Yagize uruhare rukomeye mu gukomeza kugeza Afrobeats ku bafana benshi hirya no hino ku Isi.

Kwita Izina, ubukerarugendo n’imyidagaduro
Kwita Izina ni umuhango watangijwe mu rwego rwo kwita amazina abana b’ingagi no gukangurira abantu kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Uko imyaka yagiye ishira, uyu muhango wagutse uhinduka igikorwa mpuzamahanga gihuza ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo, umuco n’imyidagaduro.
Muri iki gihe, Kwita Izina ntikikiri igikorwa cy’umunsi umwe gusa, ahubwo kijyana n’ibikorwa bitandukanye bimara iminsi, birimo ibitaramo, imurikagurisha, ibikorwa ndangamuco ndetse n’ingendo zo gusura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.
Igitaramo cya Rema i Kigali kizaba kimwe mu bikorwa bizongerera uyu muhango umwihariko, by’umwihariko ku bakunzi b’umuziki n’abashyitsi bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye.
U Rwanda rukomeje kandi kwakira ibikorwa bikomeye mpuzamahanga mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kurushaho kumenyekanisha igihugu. Imibare yatangajwe igaragaza ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 685 z’amadolari ya Amerika mu 2025, buvuye kuri miliyoni 647 z’amadolari mu 2024.
Muri uwo mwaka, u Rwanda kandi rwakiriye ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 1.49, umubare wiyongereye ugereranyije n’umwaka wabanje.

Abakunzi ba Rema biteguye igitaramo
Abakunzi ba Rema mu Rwanda no mu bindi bihugu bamaze gutangira gutegerezanya amatsiko menshi iki gitaramo, biteganyijwe ko kizaba kimwe mu bikomeye bizabera i Kigali muri uyu mwaka.
Kuza kwa Rema mu Rwanda ntibizaba gusa umwanya wo kwishimira umuziki we, ahubwo bizanatanga andi mahirwe yo guhuza imyidagaduro, ubukerarugendo, umuco no kubungabunga ibidukikije.
Kwita Izina 2026 rero izaba ari urubuga ruhuza ubutumwa bwo kubungabunga ingagi n’ibidukikije n’ibikorwa by’imyidagaduro mpuzamahanga, aho igitaramo cya Rema muri BK Arena kizaba mu byitezweho gusiga amateka mashya.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI




