Nyanza: Hari gukorwa iperereza ku rupfu ruteye urujijo rw’umubyeyi wasanzwe mu rutoki rwe

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kiganda, Akagari ka Kiruri, mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, bari mu rujijo nyuma yo gusanga umurambo w’umuturanyi wabo witwa Kangire Herena mu murima we w’urutoki.

Abaturage bavuga ko batunguwe n’urupfu rw’uyu mubyeyi, kuko nta kibazo cy’uburwayi bazi yari afite cyashoboraga gutuma bakeka ko yaba yazize uburwayi.

Kankindi Melanie, umwe mu baturanyi ba nyakwigendera, yavuze ko abaturage batangajwe cyane no kubona umurambo we mu murima.

“Twatunguwe cyane no kubona umurambo w’umuturanyi wacu Kangire Herena mu murima yaguye mu rutoki rwe. Nta kibazo na gito twari tuzi yarafite ku buryo twavuga ko yaba yazize uburwayi.”

Undi muturage utuye hafi y’uyu muryango, Karemera, yavuze ko Kangire yari umuntu ubana neza n’abandi, asaba inzego bireba gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.

“Uyu mubyeyi yari umuntu w’inyangamugayo kandi ubana neza n’abantu bose. Turasaba inzego zishinzwe umutekano ko zahagurukira iki kibazo zikadukorera iperereza ryimbitse tukamenya icyo uyu mubyeyi yaba yazize, kuko ntituzi niba ari ubugizi bwa nabi cyangwa se niba ari urupfu rusanzwe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bageze aho umurambo wasanzwe ndetse ko iperereza ryatangiye.

Yagize ati:

“Polisi na RIB bahageze, hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu rw’uyu muturage.”

CIP Kamanzi yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma rya muganga, rizafasha mu kumenya icyaba cyateye urupfu.

Kugeza ubu, inzego z’ubugenzacyaha ntiratangaza icyateye urupfu rwa Kangire Herena, mu gihe iperereza n’isuzuma rya muganga bikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *