U Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira imikino ihuza ibigo by’amashuri byo muri Afurika y’Iburasirazuba, FEASSA Games, mu mwaka wa 2027. Iri rushanwa rizabera mu Karere ka Musanze, aho riteganyijwe mu Kanama 2027, rikazaba ari ku nshuro ya 24.
Ibi byatangajwe na Perezida wa FEASSA, Justus Mugisha, mu muhango wo gusoza FEASSA Games 2026 yabereye kuri Sitade ya Jamhuri mu Mujyi wa Morogoro muri Tanzania.
Mugisha yashimye imitegurire y’irushanwa ry’uyu mwaka, ryitabiriwe n’abantu barenga 8,000, barimo abakinnyi bagera ku 6,000 ndetse n’abayobozi, abatoza n’abandi bagize amakipe basaga 2,000.
Yagaragaje ko irushanwa ryagenze neza mu bijyanye n’imicungire, amacumbi, umutekano ndetse n’imyiteguro y’ibibuga, ashimira ibihugu bigize FEASSA, amashuri, ababyeyi, abanyeshuri, abatoza, itangazamakuru n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutuma imikino igenda neza.

U Rwanda rwitwaye neza muri FEASSA Games 2026
Mu mikino ya FEASSA 2026 yabereye i Morogoro, u Rwanda rwegukanye imidali itanu ya Zahabu, irimo ine yakuwe mu mikino y’amakipe n’umwe mu gusiganwa ku maguru.
Mu bakobwa batarengeje imyaka 15, u Rwanda rwegukanye ibikombe muri ruhago na Handball. Mu bahungu batarengeje imyaka 15, ikipe y’u Rwanda yegukanye Volleyball, mu gihe ITS Kigali yegukanye Basketball 5×5 mu bahungu batarengeje imyaka 20.
Eric Tuyishime na we yegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa ku maguru.
U Rwanda kandi rwegukanye indi midali y’Umuringa, rusoza irushanwa rugaragaje ko rufite impano nyinshi mu bakinnyi bato bashobora kugira uruhare rukomeye mu iterambere rya siporo mu Rwanda.

Musanze igiye kongera kwakira FEASSA Games
U Rwanda ruheruka kwakira FEASSA Games mu 2023, ubwo imikino yabereye mu Mujyi wa Huye. Mu 2027, iyi mikino izakomereza mu Karere ka Musanze, ahaheruka kubera mu 2018.
Muri uwo mwaka wa 2018, u Rwanda rwakoze amateka rwegukana imidali 25, umubare utarongera kugerwaho n’u Rwanda mu mateka ya FEASSA.
Mu myaka ishize, u Rwanda rwakomeje kugaragaza ubushobozi muri iri rushanwa. Mu 2025 rwegukanye imidali ine, harimo ibiri ya Zahabu i Kakamega muri Kenya. Mu 2024, rwegukanye imidali itandatu, harimo itatu ya Zahabu i Bukedea muri Uganda, naho mu 2022 rutahana imidali 10 i Arusha muri Tanzania.
FEASSA Games 2026 yitabiriwe n’ibihugu bitanu ari byo Kenya, Uganda, Tanzania, Rwanda n’u Burundi.
Kenya ni yo yegukanye igikombe rusange nyuma yo gutwara imidali 20 ya Zahabu, ikurikirwa na Uganda yabonye 19.
Kenya yitwaye neza mu mikino irimo Athletics, Cross Country, Rugby 15, Rugby 7, Hockey, Scrabble, Lacrosse, Beach Volleyball, Chess, Basketball 3×3, Tennis, Volleyball na Handball.
Uganda na yo yigaragaje mu mikino irimo Netball, Table Tennis, Badminton, Beach Soccer, Softball, Swimming, Football, Basketball 3×3, Baseball, Tennis, Volleyball na Basketball 5×5.
Mu cyiciro cy’amashuri abanza ndetse n’abanyeshuri bafite ubumuga bwihariye, Tanzania ni yo yabaye iya mbere.
Umukino wasoje FEASSA Games 2026 wari uwo guhatanira igikombe cya ruhago y’abahungu, aho St. Mary’s Kitende yo muri Uganda yatsinze Morogoro Secondary School yo muri Tanzania ibitego 2-1, ihita yegukana igikombe.
EADB yinjiye muri FEASSA nk’umufatanyabikorwa
Muri iri rushanwa, Banki y’Iterambere ya Afurika y’Iburasirazuba (EADB) yinjiye nk’umufatanyabikorwa mushya wa FEASSA.
Iyi banki yatanze inkunga ya 90,000 by’Amadolari ya Amerika, yakoreshejwe mu gutegura amarushanwa ndetse no kugurira amakipe yose imyambaro yakoresheje.
Kwakira FEASSA Games 2027 bizatuma u Rwanda rwakira ibihumbi by’abanyeshuri, abatoza n’abayobozi bazaturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ni amahirwe kandi yo guteza imbere siporo y’amashuri, guteza imbere ubukerarugendo no gukomeza kugaragaza ubushobozi bw’u Rwanda mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI





