Rubavu: Chorale Jehovah Jireh yafashije abangavu 10 batewe inda zitateguwe gusubira mu ishuri mu Giterane IMANA IRATSIZE 3

Sangiza iyi nkuru

Chorale Jehovah Jireh yakoze igikorwa cyo gufasha abangavu 10 bo mu Murenge wa Gisenyi batewe inda zitateguwe, ibafasha kubona ubufasha bw’ibikoresho n’ibindi bikenewe kugira ngo basubire mu ishuri kandi bakomeze amasomo yabo.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2026, mu Karere ka Rubavu, mu gihe iyi Chorale iri mu bikorwa by’Igiterane “Imana Iratsinze 3”, cyabereye mu Murenge wa Gisenyi.

Muri iki gikorwa, Chorale Jehovah Jireh yagiranye ibiganiro n’abaturage, by’umwihariko urubyiruko, mu rwego rwo kubakangurira kwirinda guta ishuri, ndetse no kubereka ingaruka zishobora guterwa no gutwita bakiri bato.

Abangavu batewe inda zitateguwe na bo bahawe umwanya wo gutanga ubuhamya ku mbogamizi banyuzemo, hagamijwe gutera abandi imbaraga no kubafasha gufata ibyemezo biboneye.

Dukuzumuremyi Ange, umwe mu bangavu batanze ubuhamya, yavuze ku buzima yanyuzemo nyuma yo gutwita akiri umunyeshuri, bikamuviramo guhagarika amashuri.

Yagaragaje ko guhura n’iki kibazo byamushyize mu buzima butoroshye, anasaba urubyiruko kutemera gushukwa n’ibintu bidafite agaciro bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe kirekire.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi yashimiye Chorale Jehovah Jireh

Uwineza Francine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, yashimiye Chorale Jehovah Jireh ku gikorwa cyo gufasha abangavu no gukorana n’ubuyobozi mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’urubyiruko.

Yavuze ko umuryango ari inkingi ikomeye y’igihugu, bityo ko hakenewe ubukangurambaga buhoraho bugamije kurinda abana n’urubyiruko ibibazo bishobora kubangamira ejo hazaza habo.

Ati: “Duhangayikishijwe n’umuryango nk’ubuyobozi. Ntidufite umuryango muzima, ntaho igihugu cyaba kigana. Dukeneye ubukangurambaga bukorwa mu rubyiruko, ariko tukaba twaganirije urubyiruko rwatewe inda kugira ngo bagire icyizere cy’ejo hazaza.”

Yakomeje ashimira Chorale Jehovah Jireh kuba yaratekereje ku rubyiruko rutiga kubera ubushobozi buke, avuga ko ubufasha rwatanzwe ari umusanzu ukomeye mu kubafasha kongera kwiga.

Itorero ADEPR Rubavu ryashimye ibikorwa bya Chorale Jehovah Jireh

Pastor Nimagire JMV, Umushumba w’Ururembo rw’Uburengerazuba akaba anayobora ADEPR Rubavu, yavuze ko bishimiye kwakira Chorale Jehovah Jireh ndetse n’ibikorwa byiza yakoze mu gihe iri mu Karere ka Rubavu.

Yashimangiye ko gufasha abangavu batewe inda zitateguwe ari igikorwa gifite akamaro, cyane cyane kuko cyabafashije kubona uburyo bwo gusubira mu ishuri.

Yagize ati Chorale Jehovah Jireh yafashije abana 10 kubona ubufasha bubafasha gusubira mu mashuri, anashimira iyi Chorale kuba itagarukira ku bikorwa byo kuririmba no gusengera mu rusengero gusa, ahubwo ikagira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

“Imana Iratsinze 3” ikomeje kubera i Rubavu

Igiterane “Imana Iratsinze 3” kiri kubera mu Karere ka Rubavu, aho giteganyijwe kumara iminsi ibiri kibera kuri Stade ya Rubavu.

Mu butumwa butangwa muri iki giterane, Chorale Jehovah Jireh inakangurira abitabiriye kugira umutima wo gufasha abafite ibibazo, cyane cyane urubyiruko n’abandi bakeneye ubufasha kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Iki gikorwa cyo gufasha abangavu 10 cyaje ari kimwe mu bikorwa by’ubukangurambaga n’ubufasha byaherekeje igiterane, aho ubutumwa bwibanze ku kurinda abana guta amashuri, kwirinda inda zitateguwe no gutera urubyiruko imbaraga zo kugira icyizere cy’ejo hazaza.

Yanditswe na UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *