Mu Burasirazuba bw’u Rwanda, pepiniyeri zo mu mashuri zigiye gufasha abana kumenya kurengera ibidukikije

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije, abanyeshuri bo mu Ntara y’Iburasirazuba barashishikarizwa kwiga hakiri kare akamaro ko kurengera ibidukikije, birimo gutera no korora ingemwe z’ibiti mu mashuri.

Ibi byagarutsweho mu nama yahuje abafatanyabikorwa batandukanye b’umushinga TREPA (Transforming the Eastern Province through Adaptation), ibigo by’imari ndetse n’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi.

Uyu mushinga ugamije gufasha abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, guteza imbere ishoramari ritangiza ibidukikije no kuzamura imibereho y’abaturage.

Amakoperative yorora ingemwe z’avoka n’imyembe

Musabende Delphine wo mu Murenge wa Munyaga, Akagari ka Rweru, ni umwe mu bagenerwabikorwa ba TREPA.

Avuga ko uyu mushinga wabafashije gukorana n’ibigo by’imari, gusobanukirwa serivisi z’imari ndetse no gutegura imishinga ibyara inyungu.

Binyuze muri ubu bufasha, itsinda barimo ryashoboye gutangiza pepiniyeri y’ingemwe z’ibiti by’imbuto, cyane cyane avoka n’imyembe.

Ati: “Twatangiye turi itsinda, ariko ubu twabaye koperative. Duhinga ingemwe tukazigurisha kugira ngo tubone amafaranga adufasha mu iterambere. Tunashishikariza abaturage gutera ibiti kuko bigira uruhare mu kurengera ibidukikije.”

Abahinzi barahugurwa ku buhinzi burengera ibidukikije

Patrick Birasa, umuyobozi wa Cordaid Rwanda, umwe mu bafatanyabikorwa ba TREPA, yavuze ko gukomeza guhugura abagenerwabikorwa ari ingenzi kugira ngo bongere ubumenyi kandi babusangize abandi.

Yasobanuye ko umushinga wabanje gukorana n’ibigo by’imari mu gufasha abaturage kubona inguzanyo, kwizigamira no kubona ubwishingizi, mbere yo kwibanda ku bikorwa by’ubuhinzi.

Ati: “Twatangiye dukorana n’ibigo by’imari ku bijyanye n’inguzanyo, kwizigamira n’ubwishingizi. Nyuma twibanda ku bahinzi, cyane cyane ku bumenyi n’imikorere yabo. Iyo batangiye guhinga, tubashishikariza no gushyira ibiti mu bihingwa.”

Intara y’Iburasirazuba irateganya gutera ibiti miliyoni 40

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko iyi Ntara ikunze kugira ibihe by’izuba ryinshi ndetse rimwe na rimwe imvura ikaba nke, bityo hakenewe ingamba zihuriweho zo guhangana n’izo ngaruka.

Yavuze ko Leta n’abafatanyabikorwa bagomba gukomeza gushyira hamwe mu guteza imbere gutera amashyamba, ubuhinzi bwivanga n’ibiti ndetse no gutera ibiti by’imbuto.

Ati: “Intara yacu igira izuba ryinshi kandi rimwe na rimwe imvura ikaba nke. Igisubizo Leta yaduhaye ni uguhuza imbaraga zacu n’iz’abafatanyabikorwa, cyane cyane muri gahunda zo gutera ibiti, haba mu mashyamba ya Leta n’ay’abaturage, mu buhinzi bwivanga n’ibiti ndetse no mu biti by’imbuto.”

Guverineri Rubingisa kandi yavuze ko gutera ibiti by’imbuto bifasha mu kuzamura imirire y’abaturage, kuko bituma imiryango ibona amafunguro atandukanye kandi afite intungamubiri.

Yagaragaje ko gahunda itangirira mu matsinda mato, hakamenyekana ubutaka bukwiriye guterewaho ibiti, hanyuma hagashyirwa hamwe ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi no gutera ibiti.

Intara y’Iburasirazuba ifite intego yo gutera ibiti miliyoni 40 mu myaka ibiri, ni ukuvuga muri uyu mwaka n’umwaka utaha.

Amashuri agiye kugira uruhare runini mu kurengera ibidukikije

Guverineri Rubingisa yavuze ko amashuri na yo akwiye kugira uruhare runini mu kwigisha abana akamaro ko kubungabunga ibidukikije.

Yasabye ko ingemwe z’ibiti zikorwa muri iyi Ntara zitangira kujyanwa mu mashuri, kugira ngo abanyeshuri bamenye akamaro ko gukunda no kurengera ibidukikije bakiri bato.

Ati: “Amashuri asanzwe afite gahunda yo gutera imbuto n’imboga kandi hari ayageze ku musaruro mwiza. Uretse imboga, tugomba no gushyiraho pepiniyeri z’ibiti tukazikwirakwiza hose.”

Amashyiga ya kijyambere mu kurengera ibidukikije

Ku rundi ruhande, Iyakaremye Jean D’Amour wo mu Karere ka Rwamagana, akaba ari umwe mu bagize koperative ikora amashyiga ya kijyambere, yavuze ko ibikorwa byabo na byo bigira uruhare mu kurengera ibidukikije.

Yasobanuye ko ayo mashyiga akorwa ku buryo agabanya umwotsi kandi agafasha gukoresha neza ibicanwa.

Iyakaremye yashimiye umushinga TREPA ku mahugurwa bahawe, avuga ko yabafashije kunoza ibikorwa bya koperative no kubona amafaranga binyuze mu kugurisha ayo mashyiga.

Muri rusange, Intara y’Iburasirazuba irateganya gukomeza gahunda zo gutera ibiti, guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije no gufasha abaturage kugira ibikorwa bibyara inyungu, mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’abaturage bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *