Ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka no kongerera imbaraga abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2026/27. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 kanama 2026, iyi kipe yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Moïse Sandja Bulaya, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari amaze igihe akinira Kiyovu Sports.
Aya makuru yamenyekanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports, aho batangaje ko yakiriwe nk’umukinnyi mushya uzafasha iyi kipe mu rugendo ruyitegereje haba mu marushanwa yo mu Rwanda no hanze y’ igihugu. buyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gushaka abakinnyi bafite ubushobozi bwo gufasha iyi kipe gukomeza kwitwara neza no guhatanira ibikombe.

Moïse Sandja Bulaya yinjiye muri Kiyovu Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize, avuye muri AS Otohô yo muri Congo. Mu gihe yamaze muri iyi kipe yo ku Mumena, yagaragaje ubuhanga bwe nk’umwe mu basatirizi bashobora gutanga umusaruro, mbere yo gusesa amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sports.
Kuba Rayon Sports imwegukanye ni kimwe mu bimenyetso by’uko iyi kipe ishaka kongera ubukana mu busatirizi, cyane cyane nyuma y’uko yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026, cyongeye kuyigarura mu makipe ahanzwe amaso mu karere.
Uyu musore aje asanga Rayon Sports iri kwitegura ibihe bikomeye. Mu Cyumweru gitaha, izabanza gukina umukino wa Super Cup uzayihuza na Police FC, mbere yo gutangira shampiyona ya BK Pro League 2026/27 ndetse n’imikino ya CAF Confederation Cup.
Mu marushanwa Nyafurika, Rayon Sports izahura na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun mu ijonjora rya mbere. Ni imikino izasaba ubunararibonye n’abakinnyi bafite ubushobozi bwo gutsinda ibitego, ari na byo byatumye ubuyobozi bukomeza gushora imari mu kongera imbaraga mu ikipe.

Abakunzi ba Rayon Sports bafite icyizere ko Sandja Bulaya azazana umusanzu ukomeye, cyane cyane mu gutsinda ibitego no gufasha bagenzi be mu busatirizi. Kuba asanzwe azi neza umupira w’amaguru wo mu Rwanda bishobora kuzamufasha kwinjira mu buryo bwihuse, bitandukanye n’abakinnyi bashya baba baje bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda.
Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rikomeje, Rayon Sports ikomeje kugaragaza ko ifite intego yo kubaka ikipe ikomeye ishobora guhatanira ibikombe byose izitabira muri uyu mwaka w’imikino.
Kugeza ubu, abakunzi ba Rayon Sports bategereje kureba niba Moïse Sandja Bulaya azahita agaragara mu bakinnyi bazifashishwa mu mukino wa Super Cup, ndetse niba azatangira kwerekana ibyo ashoboye mu marushanwa ategereje iyi kipe.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI





