Abantu batanu batawe muri yombi bakurikiranyweho kuyobora urugomo rwakorewe abashinzwe umutekano i Nyabugogo

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko abantu batanu batawe muri yombi, bakaba bakekwaho kugira uruhare mu kuyobora urugomo rwakorewe abashinzwe umutekano i Nyabugogo.

Mu itangazo bwanyujije ku rubuga rwa X, Umujyi wa Kigali wagaragaje ko abo bantu bakekwaho kuba barayoboye abandi mu bikorwa by’urugomo byabaye i Nyabugogo ku munsi wabanje.

Ubuyobozi bwagize buti: “Turabamenyesha ko hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu bakekwaho kuba barayoboye abandi mu rugomo rwakorewe abashinzwe umutekano i Nyabugogo ku munsi w’ejo, kandi iperereza rirakomeje.”

Umujyi wa Kigali wibukije abaturage ko bitemewe gusagarira cyangwa kugirira urugomo abashinzwe umutekano igihe bari mu kazi kabo, usaba buri wese kubahiriza amabwiriza agenga umutekano n’imikorere y’umujyi.

Iri tangazo rije nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abanyerondo ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Abanyamwuga rushinzwe Umutekano (DASSO) bashyamiranye n’abakora ubucuruzi butemewe, bazwi nk’abazunguzayi.

Muri ayo mashusho, hagaragaramo abanyerondo bafata umugore wakoraga ubucuruzi butemewe i Nyabugogo, bakamushyira mu modoka. Nyuma yaho, abaturage bamwe bagaragara batera amabuye iyo modoka.

Ibyo byabaye byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe banenze uburyo abashinzwe umutekano bitwara mu gihe bafata abakora ubucuruzi butemewe, mu gihe abandi bashimangiye ko n’abacuruzi bagomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukomeje gusaba abaturage kubahiriza amabwiriza agenga ubucuruzi n’umutekano, bunashimangira ko nta muntu wemerewe gukoresha urugomo cyangwa gusagarira abashinzwe umutekano igihe bari mu kazi.

Iperereza ku bantu batanu batawe muri yombi rirakomeje, mu rwego rwo kumenya neza uruhare rwa buri umwe muri bo muri ibyo bikorwa by’urugomo.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *