FIFA yategetse FERWAFA kwishyura Adel Amrouche asaga miliyoni 530 Frw nyuma yo gutsinda urubanza

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryategetswe na FIFA kwishyura uwahoze ari umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Adel Amrouche, amafaranga agera kuri 530.280.000 Frw (asaga ibihumbi 360 by’Amadolari ya Amerika), nyuma yo gutsinda urubanza yari yararezemo iri shyirahamwe.

Uyu mutoza w’Umubiligi ufite inkomoko muri Algeria yari yareze FERWAFA avuga ko yirukanywe ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko nyuma yo guhagarikwa ku mirimo ye muri Mutarama 2026.

FIFA yamaze kumenyesha FERWAFA umwanzuro wayo, isaba ko Amrouche ahabwa indishyi z’amafaranga asaga ibihumbi 360 by’ amadorari y’ Amerika. Nubwo ibisobanuro birambuye ku mibare n’impamvu zashingiweho bitaratangazwa ku mugaragaro, uyu mwanzuro ushyira iherezo ku makimbirane yari amaze igihe hagati y’impande zombi.

Mu itangazo ryayo, FERWAFA yemeye ko yakiriye icyemezo cya FIFA, ariko ivuga ko yasabye kopi y’inyandiko isobanura impamvu n’ibyashingiweho kugira ngo isuzume neza umwanzuro wafashwe.

Iri shyirahamwe kandi ryatangaje ko riri kwiga niba ryajuririra iki cyemezo mu Rukiko Mpuzamahanga Nkemurampaka mu by’Imikino (CAS), ari rwo rwego rwa nyuma rukemura amakimbirane ajyanye n’imikino.

Adel Amrouche yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi muri Gashyantare 2025, asimbuye Umunya-Espagne Carlos Alós. Mu gihe yamaze atoza u Rwanda, yayoboye ikipe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (AFCON) n’Igikombe cy’Isi, mbere yo guhagarikwa ku mirimo ye no gusimburwa n’Umwongereza Stephen Constantine muri Werurwe 2026.

Uyu mutoza afite uburambe bukomeye mu mupira wa Afurika, aho yatoje amakipe y’ibihugu arimo Kenya, Burundi, Tanzania n’andi, ndetse n’amakipe atandukanye yo ku mugabane wa Afurika.

Icyemezo cya FIFA gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bwa FERWAFA, kuko gisaba ko iri shyirahamwe ryubahiriza ibyo ryategetswe kwishyura. Nanone cyibutsa amashyirahamwe y’umupira w’amaguru akamaro ko kubahiriza amasezerano y’abatoza n’amategeko agenga akazi, kuko amakimbirane nk’aya ashobora kuvamo ibihombo bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *