Rubavu: Minisitiri w’Ubuzima yasabye abaturage kureka inzoga z’inkorano no kugabanya izisanzwe

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nzanzimana, yasabye abaturage bo mu Karere ka Rubavu kureka kunywa inzoga z’inkorano n’izikorwa mu buryo butemewe, anabasaba kugabanya inzoga n’iyo zaba zemewe, kubera ingaruka zishobora kugira ku buzima.

Ibi Minisitiri Dr. Sabin Nzanzimana yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku baturage bo mu Karere ka Rubavu bitabiriye umuganda ngarukakwezi wahuje abaturage bo mu Mirenge ya Gisenyi, Rugerero, Rubavu na Cyanzarwe.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Nzanzimana yasabye abaturage kwirinda kunywa inzoga z’“ibyuma”, zizwiho kuba zikorerwa mu buryo butagenzuwe, kuko zishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abazinywa.

Yabasabye kandi kugabanya kunywa inzoga muri rusange, ashimangira ko kuba ikinyobwa cyemewe n’amategeko bitavuze ko kunywa nyinshi nta ngaruka bigira ku buzima.

Ati: “Mureke kunywa inzoga z’ibyuma, kandi n’inzoga zisanzwe muzinywe nke, kuko zangiza ubuzima.”

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko kwirinda inzoga nyinshi ari imwe mu ngamba umuntu yakwifashisha mu kurinda ubuzima bwe no kwirinda indwara n’izindi ngaruka zishobora guterwa n’imikoreshereze mibi y’inzoga.

Ubutumwa bwa Minisitiri Nzanzimana bwatanzwe mu gihe umuganda ngarukakwezi wari wahuje abaturage bo mu mirenge ine y’Akarere ka Rubavu, aho abaturage bagize umwanya wo gukora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho n’isuku mu baturage.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeza gushishikariza abaturage kugira imibereho myiza, kwirinda imyitwarire ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga no gufata ingamba zo kwirinda indwara.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *