Uyu mukinnyi w’imyaka 39 y’amavuko, yanyuze muma ekipe agiye atandukanye akayafasha kwegukana ibikombe bitandukanye kugeza ubu arikubarizwa muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gusezera ekipe y’ igihugu cya Argentine.
Lionel Messi ibi yabitangaje m’ ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu gicamunsi cyo kuwa 31 Kanama ashimira Abanya Argentine n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku nkunga bamuhaye mu rugendo rwe rwose banyuranyemo ubwo yakiniraga iki gihugu cya mubyaye.

Mu butumwa yashyize ahagaragara Yagize ati “Nyuma y’igihe cyose gishize kuva ku mukino wa nyuma, kandi nyuma yo kubitekerezaho cyane, ndashaka kubamenyesha ko nasezeye gukinira ikipe y’igihugu. Iki ni icyemezo cyambabaje kandi kikinkomeretsa cyane, ariko numva igihe cyacyo kigeze.
Natanze ibyo nari mfite byose kuri iyi kipe, haba mbere no mu myaka ya vuba twageze ku ntsinzi zikomeye. Narwanye kandi nitangira iri bendera kugira ngo mbazanire ibyishimo no kubatera ishema. Nta gihe kinini gisigaye, kandi ibice by’uru rugendo biri kugera ku musozo.
Nakunze, ndacyakunda kandi nzahora nkunda kuba umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu. Natanze ibyo nari mfite byose, nta kindi nsigaranye cyo gutanga, kandi hari abakinnyi bato badasanzwe bakwiriye gufata uyu mwanya.

Lionel Messi asize akoze amateka akomeye mu ikipe y’igihugu. yakinnye imikino 207, atsinda ibitego 125, ibintu bituma aba umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye kurusha abandi m’ umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
Lionel Messi Yatangiye gukinira Argentine ahagana mu mwaka wa 2005 afite ubwo yari afite imyaka 18 y’ amavuko, yitabiriye Igikombe cy’Isi inshuro zigera muri esheshatu, ibintu bikomeza kumugira umukinnyi mwiza
Ibihe bitazibagirana mu rugendo rwe harimo kuyobora Argentine igatwara Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, k’ umukino wa nyuma wahuje Argentine n’ UBufaransa. Lionel Messi Yegukanye Copa América ebyiri ahagana muri 2021 na 2024, ahabwa umudali wa zahabu mu Mikino ya Olempike ya Beijing mumwaka wa 2008.
Yafashije igihugu cye kugera ku mikino ya nyuma imwe n’ imwe y’Igikombe cy’Isi. anabafasha kwegukana ibikombe by’ isi mumyaka itandukanye. Mu Gikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Amerika ya Ruguru, Messi yatsinze ibitego umunani, afasha Argentine kugera ku mukino wanyuma wayihuje n ikipe ya Espagne yegukana igikombe itsinze Argentine igitego 1-0.
Mu butumwa yanditse asezera Ikipe y’ igihugu ya Argentine Lionel Messi yavuze ko yishimiye ibyo yagezeho byose hamwe n’igihugu cye, kandi ko igihe kigeze ngo ahe umwanya abakiri bato bakomeze kubaka amateka mashya muri Iyi Ekipe.
Lionel Messi yasoje agira ati “Murakoze ku rukundo rwose mwanyeretse muri iyi myaka 20 ishize. Nzakumbura kumva muntiza umurindi nkiri mu kibuga. Ubu nzaba umwe muri mwe, nshyigikira ikipe nkiri hanze, mu bihe byiza no mu bihe bikomeye.
Ndashimira umuryango wanjye, abatoza, abo twakinanye n’abayobozi bose twakoranye muri uru rugendo rwiza ariko rutoroshye. Nsigaranye amateka n’ibihe bitazibagirana nzahorana. Nishimiye ko twahaye igihugu cyacu ibihe byinshi byiza twahoze turota”.

Mu marangamutima menshi yakomeje kugaragaza ko nubwo asezeye iyi ekipe atewe ishema nokuba ari umunya Argentine Yagize ati “Imana ishimwe yo yampaye kuba Umunya Argentine. Nimukomere ku gihugu cyacu, Argentine”.
Uyu mukinnyi w’ umuhanga nubwo yasezeye ikipe y’igihugu, gusa aracyakina neza muri Inter Miami, aho akomeje gufasha iyi kipe guhatanira igikombe cya MLS. Abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje guha icyubahiro umwe mu bakinnyi bafatwa nk’ab’ibihe byose, wasize umurage ukomeye utazibagirana mu mateka ya ruhago.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI





