Abanyarwanda 406 bari bamaze imyaka irenga 30 baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batahutse, bakirwa ku mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu. Bavuga ko ubuzima babagamo muri Congo bwari bugoye, ariko ko gutaha byatinze kubera kubura amakuru ahamye ku miterere y’u Rwanda.
Aba Banyarwanda 406 bageze ku mupaka wa La Corniche uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko bamaze igihe kinini babayeho mu buzima butoroshye, ahanini bitewe n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.

Bamwe muri bo bavuga ko nubwo ubuzima bwari bubi, gufata icyemezo cyo gutahuka bitaboroheye, kuko bari bafite amakuru make cyangwa adahagije ku buzima bashoboraga gusanga mu Rwanda.
Abayobozi babasaba kubaha amategeko

Mu kwakira aba Banyarwanda, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabasabye kuzubahiriza amategeko y’u Rwanda no kwirinda amakimbirane, abasaba kandi kuzabana neza n’abandi Banyarwanda.
Yabashishikarije gufatanya n’abaturage bazasanga mu bice bazatuyemo, kugira ngo babashe kongera kwiyubakira ubuzima nyuma y’imyaka myinshi bari hanze y’igihugu.

Abana n’abagore ni bo biganje mu batahutse
Muri aba Banyarwanda 406 batahutse, abana ni 276, abagore ni 97, naho abagabo ni 33. Bose bibumbiye mu miryango 125.
Nyuma yo kwakirwa ku mupaka wa La Corniche, aba Banyarwanda bahise berekezwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, mu Karere ka Rusizi, aho bazahabwa serivisi n’ubufasha bugamije kubafasha gutangira ubuzima bushya mu Rwanda.
Muri izi serivisi harimo gufashwa kubona indangamuntu n’izindi nyandiko z’ingenzi, ndetse no guhabwa ubufasha bw’ibanze buzabafasha gusubira mu buzima busanzwe.


Bazahabwa amafaranga n’ibiribwa by’ibanze
Biteganyijwe ko buri muntu urengeje imyaka 18 azahabwa amafaranga y’ibanze angana na 188 z’amadolari ya Amerika, mu gihe uri munsi y’imyaka 18 azahabwa 113 z’amadolari.
Buri wese kandi azagenerwa ibiribwa by’ibanze bifite agaciro ka 45,000 Frw, mu rwego rwo kubafasha mu minsi ya mbere nyuma yo gutahuka.

Aba Banyarwanda bavuga ko gutahuka ari intambwe ikomeye nyuma y’imyaka myinshi bamaze hanze y’igihugu, bakaba bizeye ko bazabona ubufasha bubafasha kongera kwinjira mu buzima busanzwe no kwiyubakira ejo hazaza mu gihugu cyabo.


YANDITSWE TUMUKUNDE ALICE




