Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagore bakina umukino wa Volleyball yabonye itike ibinjiza muri kimwe cya kabiri ki irangiza mu Gikombe cy’Afurika kiri kubera i Nairobi muri Kenya, nyuma yo gutsinda Ghana amaseti 3-1.
Uyu mukino wa 1/4 wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri 2026, muri Kasarani Indoor Arena. U Rwanda rwatangiye rwitwara neza cyane ruza kwegukana iseti ya mbere ku manota 25-17.

Muri seti ya kabiri, Ghana yagarutse mu mukino n’ imbaraga nyinshi itsinda u Rwanda ku manota 26-24, nyuma y’uko u Rwanda rukoze amakosa menshi. Iyi yabaye iseti ya mbere u Rwanda rwari rutsinzwe kuva iri rushanwa ryatangira kuba.

Iyi ekipe ya Abagore itozwa na Frédéric Guérin yahise yisubiraho mu maseti yakurikiyeho.
bakoresheje imbaraga zose Begukana iseti ya gatatu batsinze amanota 25-19 ndetse baza gutsinda n’iya kane ku manota 25-18, bahita begukana intsinzi y’amaseti 3-1.

Mbere yo kugera muri iki cyiciro, u Rwanda rwari rwasezereye Burkina Faso muri 1/8 cy’irangiza ruyitsinze amaseti 3-0, mu gihe Ghana yari yasezereye Zambia ku maseti 3-1.
Nyuma yo gukatisha itike ya ½ k’ irangiza u Rwanda ruzahura n’ikipe izava hagati ya Misiri na Tunisia, mu mukino uzagena Ikipe izakina umukino wanyuma w’igikombe cy’ Africa muri Volleyball mubagore.
Ikipe y’ igihugu ya Cameroon na yo yamaze kugera muri 1/2 nyuma yo gutsinda Uganda amaseti 3-0, ikazahura n’izava hagati ya Kenya na Algeria.

Iyi ntsinzi irimo kwerekana urwego rwiza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iriho muri Volleyball y’abagore, ikaba ikomeje urugendo rwo guhatanira igikombe cya Afurika.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI





