Kamonyi: Umuntu umwe yapfuye, abandi 13 barakomereka mu mpanuka yabereye munsi y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi, aho imodoka isiza ibibanza yagonze imodoka eshatu za Coaster zitwara abagenzi.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa moya z’umugoroba kuri uyu wa Gatatu, ubwo iyo modoka yavaga mu Karere ka Muhanga yerekeza i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Emmanuel Kayigi, yemeje aya makuru, avuga ko iyo modoka isiza ibibanza yamanukaga ku muvuduko mwinshi, bityo ikabura uko ikata ikorosi ryari imbere yayo, igahita igonga izindi modoka.
Ati: “Ni impanuka yabaye saa moya z’umugoroba munsi y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi. Imodoka isiza ibibanza yavaga mu cyerekezo cy’Akarere ka Muhanga yerekeza i Kigali, yagonze imodoka eshatu za Coaster zitwara abagenzi. Umuntu umwe yahise apfa, abandi 13 barakomereka.”
SSP Emmanuel Kayigi yavuze ko umuvuduko ukabije ari wo watumye umushoferi w’iyo modoka ananirwa gukata ikorosi, bikamuviramo kugonga ibindi binyabiziga.
Yasabye abatwara ibinyabiziga gukomeza kwitwararika no kubahiriza amategeko y’umuhanda, cyane ko umuhanda usangiwe n’abatwara ibinyabiziga ndetse n’abandi bawukoresha.
Ati: “Icyo dusaba abatwara ibinyabiziga ni ukwitwararika, bakamenya ko umuhanda bawusangiye n’abandi. Barasabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda.”
Abakomeretse muri iyi mpanuka bamwe bahise bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu gihe abandi bajyanywe ku Bitaro bya Remera-Rukoma biri mu Karere ka Kamonyi.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe muri aka karere hashize igihe gito habaye indi mpanuka ikomeye, aho ikamyo yagonze imodoka nto itwara abagenzi, igahitana bamwe abandi bagakomereka.
YANDITSWE NA UZABAKIRIHO





