,

Umuyobozi wa Atlético Madrid, Miss Belgium 2024 n’uwakoze Filime”Planet Earth” bashyizwe mu bazita amazina abana b’ingagi kumunsi w’ ejo

Sangiza iyi nkuru

Abategura umuhango wo Kwita Izina 2026 batangaje abandi bantu bakomeye mpuzamahanga bazagira uruhare mu muhango wo kwita amazina abana b’ingagi uzaba ku wa 4 Nzeri 2026.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina, hakomeje gutangazwa urutonde rw’abanyacyubahiro bazagira uruhare mu guha amazina abana b’ingagi. Abandi bashya batangajwe barimo Umuyobozi Mukuru wa Atlético de Madrid, Miss Belgium 2024 ndetse n’umwe mu bagize uruhare mu gutunganya filime mpuzamahanga z’inyamaswa nka Planet Earth.

Nyuma y’abari bamaze gutangazwa barimo Israel Mbonyi, Eng. Ahmed Sadek Elsewedy na Shaikha Al Nuwais, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwongeye kuri uru rutonde Ángel Gil Marín, Kenza Johanna Ameloot na Alastair Fothergill.

Ángel Gil Marín uyobora Atlético de Madrid

Ángel Gil Marín ni Umuyobozi Mukuru wa Atlético de Madrid, ikipe yo muri Espagne ifitanye ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Uretse inshingano afite muri iyi kipe ikomeye ku mugabane w’u Burayi, Gil Marín anabarizwa mu buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi, UEFA.

Kuba ari umwe mu bazita amazina abana b’ingagi bifatwa nk’ikindi kimenyetso cy’ubufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda na Atlético de Madrid, cyane cyane mu guteza imbere ubukerarugendo, siporo n’ishoramari.

Kenza Johanna Ameloot, Miss Belgium 2024

Kenza Johanna Ameloot na we ari mu bazagira uruhare mu muhango wo Kwita Izina 2026.

Ameloot yegukanye ikamba rya Miss Belgium mu 2024, akaba ari umunyamideli ufite inkomoko mu Rwanda. Kuba yarabaye Miss Belgium byamugize umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu ruhando rw’imideli n’ubwiza.

Azwi kandi mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abana, cyane cyane mu guteza imbere uburezi no gufasha abana batishoboye kubona amahirwe yo kwiga.

Alastair Fothergill, umunyabigwi mu gukora filime z’inyamaswa

Undi witezwe muri uyu muhango ni Alastair Fothergill, impuguke yo mu Bwongereza wamamaye cyane mu gutunganya no gukora filime zivuga ku buzima bw’inyamaswa n’ibidukikije.

Fothergill yagize uruhare mu bikorwa byo gukora zimwe mu nyandiko-filime z’inyamaswa zakunzwe cyane ku Isi, zirimo Planet Earth na Blue Planet.

Yanagize uruhare mu gukora A Gorilla Story: Told by Sir David Attenborough, filime yibanda ku buzima bw’ingagi zo mu misozi yo mu Birunga.

Kuba uyu munyabigwi mu itangazamakuru ry’ibidukikije ari mu bazita izina umwana w’ingagi ni ikintu gifite umwihariko, kuko ibikorwa bye byagize uruhare mu kumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga ubuzima bw’inyamaswa n’akamaro ko kuzibungabunga.

Kwita Izina 2026 gukomeje guhuriza hamwe abanyacyubahiro mpuzamahanga

Umuhango wo Kwita Izina 2026 uzaba ku wa 4 Nzeri 2026, ukaba ugiye kuba ku nshuro ya 21.

Uyu muhango umaze kuba urubuga rukomeye rwo guteza imbere gahunda zo kubungabunga ingagi zo mu misozi, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.

Buri mwaka, uyu muhango ukomeje guhuza u Rwanda n’abantu bafite amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga, baturuka mu nzego zitandukanye zirimo siporo, imyidagaduro, ubucuruzi, ubushakashatsi, ubukerarugendo n’ibidukikije.

Abazitabira Kwita Izina 2026 bitezweho gukomeza gutanga umusanzu mu kumenyekanisha ibikorwa byo kubungabunga ingagi n’ibidukikije, ndetse no gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo ku rwego mpuzamahanga.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *