Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentine AFA ryatangaje icyemezo cyihariye cyo gukomeza guha icyubahiro umunyabigwi Lionel Messi, nyuma y’uko atangaje ko asezeye burundu gukinira Ikipe y’Igihugu ya Argentine, ashyira akadomo ku rugendo rwe n’ amateka byaranze imyaka irenga 20 arwanira ibendera ry’igihugu cye.
Ku wa Mbere tariki 31 Kanama ni bwo Lionel Messi yatangaje ko asezeye gukinira ikipe y’ igihugu ya Argentine, avuga ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kubitekerezaho igihe gihagije. Mu butumwa yashyize ahagaragara yashimiye Abanya-Argentine n’abafana b’umupira w’amaguru ku isi yose muri rusange bamubaye hafi mu rugendo rwe, anavuga ko igihe kigeze ngo asezere ku nshingano zo gukinira igihugu.
Yagize ati: “Nyuma y’igihe gishize kuva ku mukino wa nyuma, kandi nyuma yo kubitekerezaho neza, nifuje kubamenyesha mwese ko nafashe icyemezo cyo gusezera gukinira Ikipe y’Igihugu.”

Nyuma y’uko umunyabigwi Lionel Messi asezeye ikipe y’igihugu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentine AFA ryahise ritangaza gahunda idasanzwe yo gukomeza kuzirikana uruhare Lionel Messi yagize mu mupira w’amaguru muri Argentine.
Nk’uko ESPN yabitangaje,amarushanwa yose ategurwa ni Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentine AFA , yaba ay’ abagabo cyangwa ay’ abagore, imikino yose izajya ihagarara umukino ugeze ku munota wa 10. Uwo munota uzaba ugenewe guha icyubahiro umukinnyi wa Argentine Lionel Messi, aho abafana, abakinnyi, abasifuzi n’abandi bose bazaba bari kuri stade bazamara umunota umwe bamukomera amashyi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentine AFA ryavuze ko guhitamo umunota wa 10 bifite igisobanuro gikomeye, kuko ari wo mubare w’umwambaro Messi yambaraga mu Ikipe y’Igihugu ndetse n’umubare wabaye ikimenyetso cy’urugendo rwe rwuzuyemo ibyagezweho bidasanzwe.
Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mukino wa shampiyona ya Argentine wahuje Vélez Sársfield na Boca Juniors. Umukino wageze ku munota wa 10 urahagarara, abafana bari buzuye muri stade bahagurukira icyarimwe, batangira gukoma mu mashyi no kuririmba izina rya Lionel Messi mu rwego rwo kumushimira ibyo yakoreye igihugu cyabo.

Amashusho y’icyo gikorwa yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje ko ari kimwe mu bihe byuzuyemo amarangamutima ndetse bikwiye umukinnyi wagize uruhare rukomeye mu kuzamura isura y’umupira w’amaguru muri Argentine ku rwego mpuzamahanga.
Lionel Messi asezeye mu Ikipe y’Igihugu asize amateka akomeye. Yakiniye Argentine imikino igera kuri 207, atsinda ibitego bisaga 125, aba umukinnyi watsindinze ibitego byinshi kurusha abandi ndetse anayibera kapiteni imyaka myinshi.
Mu bikombe yayihesheje harimo Copa América ya 2021, Finalissima ya 2022, Copa América ya 2024 ndetse n’Igikombe cy’Isi cya FIFA cya 2022 cyabereye muri Qatar, cyasoje impaka nyinshi ku mwanya we mu bakinnyi beza kurusha abandi mu mateka.

Lionel Messi yatwaye ibihembo byinshi ku giti cye birimo Ballon d’Or inshuro nyinshi, ahabwa ibihembo bitandukanye kubera umusaruro yatanze haba mu makipe yakiniye no mu Ikipe y’Igihugu.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI





