Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB rwatangaje bamwe mu bazita amazina abana b’ingagi bazahabwa amazina mu muhango wo Kwita Izina 2026, uzaba ku nshuro ya 21, uteganyijwe kubera mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026.

Mu byamamare byatoranyijwe harimo umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, “Israel Mbonyi”, uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo Israel Mbonyi kuba yashyizwe k’ urutonde rw’ abazita amazina abana b’ingagi zo mumisozi byitezweho kongera ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije binyuze ku ruhare rw’abahanzi n’ibyamamare.

RDB Kandi yashyize kurutonde rw’ abazita amazina abana b’ Ingagi Perezida wa Sosiyete Elsewedy Electric yo mu Misiri, “Eng. Ahmed Sadek Elsewedy” isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu mishinga yo kugeza amashanyarazi ku baturage.

Ndetse na “Shaikha Al Nuwais” Umunyamabanga Mukuru w’Ishami rya Loni rishinzwe Ubukerarugendo UN Tourism, wanditse amateka yo kuba umugore wa mbere uyoboye iki kigo mu myaka 50 kimaze kibahoyeho.
RDB yatangaje ko muri uyu mwaka abana b’ingagi 22 ari bo bazahabwa amazina. Uyu muhango uzaba ukomeje gushyigikira gahunda yo kubungabunga ingagi zo mu misozi n’ibidukikije, ari na ko ukomeza guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.

Gahunda yo Kwita Izina yatangijwe muri 2005 hagamijwe guha amazina abana b’ingagi zo mumisozi bavukira muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no gukomeza gushimangira akamaro ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Mu myaka 21 ishize, abana b’ingagi bagera kuri 437 nibo bamaze guhabwa amazina.
Uyu muhango umaze kuba igikorwa mpuzamahanga gihuza abayobozi, impuguke mu kubungabunga ibidukikije, abashakashatsi, abafatanyabikorwa n’ibyamamare bitandukanye, byose bihuriza ku ntego yo kurengera ingagi zo mu misozi n’urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI




