Rutahizamu wi Ikipe ya FC Barcelona, Lamine Yamal, yongeye kwandika amateka nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri Shampiyona ya Espagne La Liga ya 2025/26, gitangwa n’Ishyirahamwe ry’ Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Espagne AFE.
Iki gihembo gifite agaciro gakomeye k’umukinnyi kuko gitangwa hashingiwe ku majwi y’abakinnyi babigize umwuga, batora uwo babona witwaye neza kurusha abandi mu mwaka w’imikino ushize.
Lamine Yamal yagiriwe icyizere n’abakinnyi bagenzi be bimuhesha amahirwe yo kwegukana iki gikombe cy’ umukinnyi witwaye neza. Ibi bigaragaza intambwe ikomeye amaze kugeraho n’icyubahiro ahabwa mu mupira w’amaguru mugihugu cya Espagne.

Mu muhango wo gutanga ibi bihembo, Lamine Yamal yarari kumwe na abandi bakinnyi barimo Alex Baena na Álvaro Morata, bahagarariye Ikipe y’Igihugu ya Espagne,uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’ibyamamare bitandukanye muri ruhago.

Akimara kwakira igihembo cy’ umukinnyi witwaye neza, Lamine Yamal yashimangiye ko intego ya FC Barcelona ari uguhatanira no kwegukana ibikombe byose.
Yagize ati: “Turashaka kwegukana buri kintu cyose, kandi icyo ni cyo kintu cy’ingenzi kuri twe.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 19 yakomeje kwitwara neza mu mwaka w’imikino ushize, aho yakinnye imikino igera kuri 28 ya La Liga, atsinda ibitego bisaga 16 ndetse anatanga imipira igera kuri 11 yabyaye ibitego.

Lamine Yamal kuva yatangira gukina nk’uwabigize umwuga,amaze gukina imikino isaga 154, atsinda ibitego bigera kuri 50, atanga imipira 45 yavuyemo ibitego, ndetse aza no kwegukana ibikombe bigera kuri bitandatu.
Ibi bimushyira mu bakinnyi bakiri bato bakomeje kwitwara neza cyane ku rwego mpuzamahanga, ndetse benshi bakamufata nk’umwe mu bazaba bayoboye umupira w’amaguru mu myaka iri imbere.





