Kuri uyu wa 2 Nzeri 2026, imyaka itanu irashize umuraperi Tuyishime Joshua, wamamaye nka Jay Polly, yitabye Imana. Nubwo imyaka ishira, izina rye rikomeje kuba amwe mu mazina afite amateka akomeye munjyana ya Hip Hop nyarwanda, aho afatwa nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kuyiteza imbere nubwo atakiriho.
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi,Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda akaba na mukuru wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice, ari kumwe n’abagize umuryango, basuye imva ye iri mu irimbi rya Rusororo. Muri iki gikorwa cyamaze iminota mike, buri wese yatanze ubutumwa bwo kumwibuka, basoza bashyira indabo ku mva ye mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Abatari bake bakomeje kugaragaza imbamutima kumbuga nkoranyambaga aho abagiye batandukanye bari kwandika ubutumwa bugufi, bamwifuriza kuruhukira mumahoro, ni nako indirimbo ze zikomeje kumvwa na benshi muri iki gihe cyo kumwibuka.

Jay Polly yitabye Imana ku wa 2 Nzeri 2021 afite imyaka 34, asiga abana babiri b’abakobwa. Urupfu rwe rwabaye inkuru yababaje abakunzi b’umuziki n’Abanyarwanda benshi, kuko rwaciye intege benshi bari bazi impano ye n’uruhare rwe mu iterambere rya Hip Hop.
Mu rugendo rwe rwa muzika, Jay Polly yigaragaje nk’umuraperi ushoboye guhuza amagambo yubaka, inkuru z’ubuzima bwa buri munsi n’ubuhanga mu kuririmba. Indirimbo ze zakundwaga n’ab’ingeri zose, bituma aba umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi mu Rwanda.

Mu 2014 yanditse amateka atwara Primus Guma Guma Super Star Season 4, kimwe mu bihembo byari bikomeye kurusha ibindi mu muziki nyarwanda icyo gihe. Yabigezeho mu gihe yari ahanganye n’abahanzi bakomeye, ibintu byamushyize mu rwego rw’ibyamamare by’umuziki nyarwanda.
Jay Polly yagize amahirwe yo guhura no gusabana n’ibyamamare mpuzamahanga birimo Davido, ibintu byagaragazaga ko izina rye ryari rimaze kurenga imipaka y’u Rwanda.
Nubwo atakiriho, umurage yasize nturibagirana Indirimbo ze ziracyumvikana ku maradiyo, ku mbuga zicururizwaho umuziki no mu bitaramo byo kwibuka amateka ya Hip Hop nyarwanda. Abahanzi benshi bakizamuka bavuga ko bamufata nk’icyitegererezo, mu gihe abakunzi be bakomeje kumwibuka nk’umwe mu ba mbere bahesheje agaciro injyana ya Hip Hop mu Rwanda.

Kwibuka Jay Polly si ukwibuka urupfu rwe gusa, ahubwo ni ukwizihiza ubuzima yabayemo, impano ye, n’umurage yasize uzahora mu mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI





