Abaturage bo mu Mirenge ya Mwendo na Byimana mu Karere ka Ruhango baratabariza umusozi wa Saruheshyi ukomeje kwibasirwa n’umuriro umaze iminsi, bavuga ko umaze kugera ahantu hanini ndetse ukaba utangiye no gusatira ingo zabo.
Aba baturage bavuga ko umuriro watangiriye ku gice cy’umusozi kiri mu Murenge wa Mwendo, ariko uko iminsi yagiye ishira ugenda ukwira mu bindi bice by’umusozi, kugeza ubwo igice kinini cyawo cyatwikiriye.
Umwe mu baturage yagize ati: “Umuriro umaze hafi ukwezi ugenda witwika gake gake, tutazi uburyo watangiye. Muri iri joro ibintu byari biteye ubwoba; abaturage baraye hanze bazimya umuriro.”
Abaturage bavuga ko umuriro umaze kubarusha imbaraga, bityo bagasaba inzego zibishinzwe kubafasha kuwuzimya, kuko ukomeje gusatira ahantu hanini ndetse ukaba utangiye kugera hafi y’ingo.
Undi muturage yagize ati: “Uyu muriro wari mwinshi. Twagerageje kuwuzimya biranga, kandi urimo uragenda usatira ahantu hanini h’uyu musozi.”
Abaturage bakeka ko umuriro ushobora kuba watewe n’abantu
Bamwe mu baturage bakeka ko umuriro ukomeje kwibasira umusozi wa Saruheshyi ushobora kuba waratewe n’abantu bataramenyekana, bashobora kuba barawutwitse muri iyi mpeshyi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye uwo muriro, ndetse anavuga ko hari abaturage bamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati: “Abaturage bari gushyirwa mu majwi barafashwe, kandi n’abandi baraza gufatwa. Icyo dusaba abaturage ni ukwibuka ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano rusange.”
CIP Kamanzi kandi yasabye abaturage kwirinda ibikorwa bishobora guteza inkongi z’umuriro ku misozi, birimo gutwikira amakara, ndetse n’ibindi bikorwa bishobora gutuma umuriro ufata ibihuru n’amashyamba.
Hari impungenge ko umuriro wakwira no ku yindi misozi

Umusozi wa Saruheshyi uri hafi y’umusozi wa Kanyarira, ku buryo abaturage bafite impungenge ko mu gihe umuriro utazimijwe vuba ushobora gukwira no mu tundi duce.
Abaturage basaba inzego zibishinzwe kubafasha mu kuzimya uyu muriro no gukumira ko wakomeza kwangiza ibimera n’ibindi bidukikije biri kuri uyu musozi.
YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES





