Urukiko rwa Nyarugenge rwanzuyeko umushoramari akaba na Perezida wa FERWAFA Ngoga Shema Fabrice afungwa iminsi 30 y’ agateganyo.

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA Ngoga Shema Fabrice yategetswe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge gukomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, nyuma y’uko rusanze hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho ibyaha akekwaho afunze.

Umwanzuro wasomwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026, aho urukiko rwa Nyarugenge  rwatesheje agaciro ubusabe bwa Ngoga Shema Fabrice bwo kuburana ari hanze, ruvuga ko impamvu yatanze zidahagije. Gusa, yemerewe kujuririra iki cyemezo mu gihe cy’iminsi itanu.

Perezida wa FERWAFA Ngoga Shema Fabrice akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gutanga sheki zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha bifitanye isano n’amasezerano y’ubucuruzi buri hagati ya sosiyete ye Africa Medical Supply na ABZL International General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Nk’uko Ubushinjacyaha bubitangaza, Ngoga Shema Fabrice yatanze sheki ebyiri zitazigamiye zifite agaciro ka 600.000 by’Amadolari ya Amerika imwe ya 400.000$ n’indi ya 200.000$. amafaranga asaga miliyoni 800 Frw, mu rwego rwo kwishyura ayo masezerano yari afite agaciro gasaga miliyoni imwe y’Amayero.

Mu iburanisha, Ngoga Shema Fabrice yahakanye ibyaha byose aregwa. Yasobanuye ko ikibazo cyatewe n’uko konti ya banki yo muri Dubai yagombaga kwakira amafaranga yagize ikibazo, bityo amafaranga akagaruka. Yanavuze ko uwatanze ikirego yahinduye amakuru yari kuri sheki atabyemerewe.

Umwunganizi mu mategeko wa Ngoga Shema Fabrice yavuze ko ibisabwa n’amategeko kugira ngo sheki yitwe itazigamiye bitubahirijwe, ndetse ko banki itigeze imenyesha umukiliya wayitanze cyangwa ngo imuhe igihe cyo gukemura ikibazo nk’uko amategeko abiteganya.

Urukiko rwanzuye ko hari impamvu zikomeye zituma akomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo mu gihe iperereza n’iburanisha mu mizi bikomeje. iki cyemezo cyo gufungwa iminsi 30 si igihamya cy’uko ahamijwe ibyaha, kuko urubanza mu mizi rutaraburanishwa ngo hafatwe umwanzuro wa nyuma.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *