Kamonyi : Abantu bataramenyekana batwitse inka n’ingurube  z’abaturage  bazisanze mu kiraro .‎

Sangiza iyi nkuru

Mu rugo rw’Umubyeyi witwa Nyiragashirabake Rosarie ndetse n’urwa Nsengiyera Cyprien, bombi batuye mu Mudugudu wa Kabagabo, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma wo mu Karere ka Kamonyi, hagati y’I saa ku n’imwe na saa moya z’Ijoro(17h-19h00)  abantu bataramenyekana ariko bar z’abaturage batwika Urugo, Ibiraro by’amatungo, hashya Inka ka Murehe by’umwihariko muri uyu Mudugudu wa Kabagabo wabereyemo aya mahano bavuga ko bahuruye batabaye bumvise abana bari basigaye ku rugo batabaza, bahageze batungurwa no gusanga Urugo rwa Nyiragashira Rosarie ndetse n’Ikiraro byafashwe n’inkongi y’umuriro, Inka n’Ingurube 2 birimo gushya.
‎Urundi rugo rwatewe kandi mu y’umugoroba yegeranye arirwo rwa Nsengiyera Cyprien, ruherereye muri uyu Mudugudu wa Kabagabo. Hatwitswe Urugo, ikiraro cyarimo Ingurube eb ariko abatabaye babashije kuzikuramo zitarapfa.

‎Nyiragashirabake Rosarie, Umuturag watwikiwe Urugo, Ikiraro, Inka ndetse n’Ingurube ebyiri ariko akaba avuga ko Ingurube imwe yayibuze, avuga ko nubwo hari uwo akeka kugira muri ibi bikorwa bibi, ngo nyuma y’uko ibyo bibaye yasuwe na Gitifu w’Akagari amutekerereza ibyamubayeho, anasurwa kandi na Komanda wa Polisi mu Murengew wa Rukoma kuri uyu wa Kabiri nyuma y’Inteko y’Abaturage.


‎Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye umunyamakuru wa Ikirezi Media.com  ko aya makuru bayamenye ko kandi hari inzego zirimo gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane uwaba yarabikoze. Avuga kandi ko begereye aba baturage baraganira ndetse bakabahumuriza yagize ” Amakuru twayamenye ko hari abaturage batwikiw amatungo arimo inka 2 ndetse n’ingurube imwe inzego zirimo izunutekano zikomeje gukurikirana aya makuru ngo ababigizemo uruhare babiryozwe”.

‎Aha mu kagari ka Murehe mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi mubihe bitandukanye hakunze kumvikana ibikirwa by’urugomo birimo gutega abaturage bakamburwa ibyabo ibyo byose bigakorwa n’insoresore zinywa ibiyobyabwenge 

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *