Umukinnyi wa filime Musabyimana Charles, uzwi cyane nka ‘Diallo’ kubera uruhare rwe muri filime Amarira y’Urukundo, yasezeranye imbere y’amategeko na Mukeshimana Léonie, nyuma y’imyaka myinshi bombi bamaze batandukanye n’abahoze ari abo bashakanye.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, mu Murenge wa Jabana, mu Mujyi wa Kigali, aho Musabyimana Charles na Mukeshimana Léonie biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko.
Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo n’amarangamutima, nyuma y’urugendo rw’urukundo aba bombi bavuga ko rwagiye rwubakwa buhoro buhoro, cyane cyane binyuze mu masengesho.

Diallo: “Uyu munsi birakunze, ni yo mpamvu nshimira Imana”
Nyuma yo guhana isezerano, Musabyimana Charles ntiyahishe ibyishimo bye, avuga ko ari umunsi yari amaze imyaka myinshi yifuza kugeraho.
Yasobanuye ko yari amaze imyaka 14 atandukanye n’umugore we wa mbere, mu gihe abana babyaranye bakomeje kubana na nyina. Muri iyo myaka yose, ngo yabayeho ubuzima bwo kuba wenyine kandi atari yiteze ko azongera kubona umuntu bazubakana urugo.
Mu magambo make ariko agaragaza amarangamutima menshi, yagize ati:
“Ndishimye cyane. Hari hashize imyaka myinshi nifuza kongera kubaka urugo ariko ntibigende uko nabyifuzaga. Uyu munsi birakunze, ni impamvu nshimira Imana.”

Charles yavuze ko urukundo rwe na Mukeshimana Léonie rutatangiye nk’umugambi wo gushyingiranwa, ahubwo ko bahuriye mu masengesho, uko iminsi igenda ishira bakagenda barushaho kumenyana.
Yavuze ko kuva mu Kwakira 2025 ari bwo batangiye gusengana, icyo gihe akaba atarigeze atekereza ko uwo bari kumwe muri urwo rugendo rw’amasengesho azagera aho aba umugore we.
Nyuma y’amezi make, muri Werurwe 2026, ngo yumvise mu mutima we icyifuzo cyo kubaza Mukeshimana niba yakwemera ko babana nk’umugabo n’umugore. Yaramubajije, na we ntiyazuyaza kubyemera.

Mukeshimana Léonie na we yari amaze imyaka 15 ari wenyine
Mukeshimana Léonie na we yavuze ko urukundo rwe na Diallo rwubatswe buhoro buhoro, kuko bombi bari bafite amateka y’ubuzima asa mu bijyanye no gutandukana n’abo bashakanye mbere.
Yasobanuye ko na we yari yarashatse ndetse afite umwana yabyaranye n’umugabo we wa mbere, ariko akaba yari amaze imyaka igera kuri 15 aba wenyine.
Yavuze ko icyatumye yemera kubana na Diallo ari uko basanze bafite byinshi bahuriyeho, ndetse bombi bafite icyifuzo cyo kongera kubaka umuryango ushingiye ku rukundo no kubahana.
Yagize ati:
“Ndanezerewe cyane. Nari maze imyaka 15 nta muntu tubana, ariko uyu munsi ndumva nishimye kuko mbonye umuntu tuzafatanya urugendo rw’ubuzima.”
Mukeshimana yongeyeho ko uko bagendaga bamenyana, yasanze Diallo ari umuntu bahuje byinshi, bituma yumva ko urukundo rwabo rukwiye guhabwa amahirwe, Imana ikaruyobora.

Abakinnyi ba filime bifatanyije na bo mu byishimo
Uyu muhango witabiriwe kandi ushyigikirwa na bamwe mu bakinnyi bakoranye na Musabyimana Charles muri filime, bagaragaza ibyishimo no kwishimira intambwe nshya uyu mukinnyi yafashe mu buzima bwe.
Iyi nkuru kandi yakiriwe n’amarangamutima menshi n’abakunzi ba sinema nyarwanda, cyane cyane abakuze bakurikiranye ibikorwa bya Musabyimana Charles mu myaka yashize.
‘Diallo’, izina ryamuheshejwe na Amarira y’Urukundo
Musabyimana Charles ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe bafite izina rikomeye muri sinema nyarwanda.
Yamenyekanye cyane muri filime Amarira y’Urukundo, aho yakinnye ari se wa Fabiola, umubyeyi utarifuzaga ko umukobwa we akundana na Manzi, wari umushoferi.
Uruhare rwe muri iyi filime ni rwo rwamuhesheje izina rya ‘Diallo’, kugeza n’uyu munsi akaba ari ryo benshi bakimwitirira.
Ubuhanga bwe mu gukina filime bwamuhesheje ibihembo bitandukanye. Mu 2015, yahawe igihembo cy’umukinnyi ukuze witwaye neza muri A Thousand Hills Academy Awards, kimwe mu bihembo byagiye bihabwa abitwaye neza muri sinema nyarwanda.
N’ubwo yageze ku bikorwa bitandukanye mu mwuga we, ubuzima bwe na bwo bwagiye burangwa n’ibihe bikomeye. Mu 2001, ubwo yari yitabiriye isiganwa rya Tour du Rwanda, yagize impanuka ikomeye.


Batangiye urundi rugendo rw’ubuzima
Nyuma y’imyaka myinshi buri umwe ari wenyine, Musabyimana Charles na Mukeshimana Léonie bahisemo gutangira urundi rugendo rw’ubuzima bari kumwe.
Bombi bavuga ko urugo rwabo bazarwubakira ku rukundo, kubahana, gufashanya, gusenyera umugozi umwe no gushyira Imana imbere muri byose.
Ku bakurikiranira hafi sinema nyarwanda, isezerano ry’aba bombi ryabaye inkuru y’ibyishimo n’icyizere, cyane ko ari intambwe nshya ku muntu wamenyekanye mu mwuga we ndetse wanyuze mu bihe bitandukanye by’ubuzima.

Nyuma y’imyaka irenga icumi buri umwe ari wenyine, Musabyimana Charles na Mukeshimana Léonie bahisemo guha amahirwe urukundo rwabo no kubaka urugo rushya, bizeye ko Imana izabayobora muri uru rugendo rushya.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI




