Perezida Paul Kagame yavuze ko inzangano, amarozi, ubujura n’indi myitwarire mibi biri muri siporo y’u Rwanda byatumye ayitakariza icyizere, ku buryo yahagaritse amafaranga ye bwite yajyaga ayishyiramo. Gusa yagaragaje ko yiteguye gukomeza gufasha mu bikorwa bigamije iterambere rya siporo, igihe bizaba bikozwe mu buryo bunoze.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 24 Kanama 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibikwiye gukorwa kugira ngo siporo y’u Rwanda ikomeze gutera imbere.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo kiri mu myitwarire y’abagize siporo
Perezida Kagame yabajijwe uko abona aho siporo y’u Rwanda igeze, ashimangira ko hakirimo ibibazo byinshi cyane cyane bifitanye isano n’imyitwarire y’abayirimo.
Yavuze ko yagerageje gutanga umusanzu we mu gukemura ibyo bibazo, ariko ko hari aho bigera bigasaba ko Abanyarwanda ubwabo bahindura imyumvire n’imyitwarire.
Ati: “Nagerageje ibyo nshoboye, ndafasha, ndasunika, ariko ntabwo nzi icyo nafasha kindi kirenze, ni ugukomeza tukagerageza. Ariko ikibazo ni twe kirimo, Abanyarwanda n’abakinnyi. Ikibazo kiri muri twe, tucyivanyemo byatera imbere.”
Perezida Kagame kandi yanenze imyitwarire imwe n’imwe iboneka muri siporo, avuga ko hari igihe ibikorwa by’abakinnyi n’abayobozi bitirirwa gushaka intsinzi, nyamara bigashora bamwe mu bikorwa bitajyanye n’umukino.
Ati: “Baragiye babwira abantu ko abakinnyi b’umupira bagomba kugura imisatsi bakishyira ku mutwe, cyangwa bagafata iyo ku mitwe yabo bakayizirika ukuntu bashatse. Ibyo bikaba gukina umupira. Cyangwa bikava aho bikajya mu kuraguza, bikajya mu birozi, byarangiza noneho bikajya no mu kwiba.”
Yavuze ko kuba hari ibikorwa nk’ibyo bishobora kuboneka ahandi bidakwiye kuba impamvu yo kubyemera mu Rwanda, kuko igihugu gikwiye kugira intego zisobanutse mu gushaka intsinzi no guteza imbere impano.
Yavuze ko yahagaritse amafaranga ye bwite yashyiraga muri siporo
Perezida Kagame yavuze ko hari igihe yagiye akoresha amafaranga ye bwite mu gufasha siporo, ndetse rimwe na rimwe akayashaka no mu buryo bw’inguzanyo, ariko ko yaje kubihagarika nyuma yo kubona ko hari ibikorwa by’amakimbirane n’imyitwarire mibi.
Ati: “Aho ni ho mbura uko nafasha, narafashije n’aho nashakishaga amafaranga, nkafata n’umwenda nkabaha kubera ko ingengo y’imari itabonetse ihagije. Ariko ukabona abantu barajya no mu matiku, bakajya mu bintu byo kwangana, bakajya mu ntambara, no hagati mu ikipe cyangwa hagati y’ikipe n’indi.”
Perezida Kagame yavuze ko adashobora gukomeza gushyira amafaranga mu bikorwa birimo inzangano n’akajagari, ariko ko hari gahunda nziza z’iterambere ashobora gukomeza gushyigikira.
Ati: “Umuco wa kera wasangaga umukinnyi bamuvuga gusa kuko izina ryavuzwe mu 1976, rigahora ari iryo akarinda anogoka nta wundi bazamuye inyuma ye. Ibyo nimushaka ko nanjye dukorana nkabibafashamo, muzampamagare nzabikora ariko hatarimo ibintu by’akajagari, birimo amarozi, birimo inzangano, ntabwo nabijyamo. Nahagaritse n’amafaranga, ntabwo nzajya nta amafaranga ngo nyashyire mu bintu nk’ibyo.”
Yashimangiye ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu bato
Perezida Kagame yavuze ko imwe mu nzira zatuma siporo y’u Rwanda itera imbere ari ugushora imbaraga mu bana bato, bakarerwa mu buryo bubategurira kuzaba abakinnyi beza mu gihe kiri imbere.
Yagaragaje ko iyo habayeho gahunda ihamye yo kuvumbura no guteza imbere impano z’abato, bishobora gufasha u Rwanda kubona abakinnyi benshi bafite ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bibaye mu gihe siporo y’u Rwanda imaze kubona umusaruro mu marushanwa mpuzamahanga, aho Amavubi yegukanye FIFA Series 2026 yabereye mu Rwanda, mu gihe Rayon Sports yegukanye CECAFA Kagame Cup 2026.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo ari intambwe nziza, ariko ko hakwiye gukomeza kubakwa uburyo burambye bwo kuzamura impano z’abato no gukemura ibibazo by’imyitwarire kugira ngo umusaruro wa siporo y’u Rwanda urusheho kuba mwiza.
YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES


