Bruno Fernandes yegukanye igihembo cy’Umukinnyi w’Umwaka wa PFA 2026

Sangiza iyi nkuru

Kapiteni wa Manchester United, Bruno Fernandes, yegukanye igihembo cy’Umukinnyi w’Umwaka muri Professional Footballers’ Association (PFA) mu birori byabereye muri Opera House i Manchester ku mugoroba wo ku wa 25 Kanama 2026.

Fernandes yahawe iki gihembo nyuma y’umwaka mwiza yagaragajemo ubuyobozi bukomeye muri Manchester United, ndetse agira uruhare rukomeye mu gufasha bagenzi be gutsinda ibitego no kuzamura urwego rw’ikipe.

Igihembo cya PFA ni kimwe mu bikomeye mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza kuko gitangwa binyuze mu matora y’abakinnyi bagenzi babo. Kuba umukinnyi atorwa n’abo bahanganye mu kibuga buri cyumweru bifatwa nk’icyubahiro gikomeye.

Mu gihe yakiraga iki gihembo, Bruno Fernandes yavuze ko yishimiye cyane kuba yaratorwe n’abandi bakinnyi.

“Ni ishema rikomeye kuri njye. Kuba ari abakinnyi mukina muhanganye buri cyumweru bagutora, ni ikintu cy’agaciro cyane.”

Mu matora, Fernandes yahize abandi bakinnyi bakomeye barimo Declan Rice na David Raya ba Arsenal, Erling Haaland na Rayan Cherki ba Manchester City ndetse na Gabriel Magalhães wa Arsenal.

Fernandes yaciye agahigo muri Manchester United

Iki gihembo cyashimishije cyane abakinnyi n’abafana ba Manchester United, kuko ikipe yari imaze imyaka 16 itagira umukinnyi wegukana igihembo gikuru cya PFA.

Wayne Rooney ni we mukinnyi wa nyuma wa Manchester United wari warigeze kwegukana iki gihembo, ubwo yagihabwaga mu 2010.

Nubwo Manchester United itegukanye igikombe cya Premier League muri uyu mwaka, Fernandes yakomeje kugaragaza urwego rwo hejuru, cyane cyane mu gutanga imipira yavuyemo ibitego no kuyobora bagenzi be mu kibuga.

Khadija Shaw yegukanye igihembo mu bagore

Mu cyiciro cy’abagore, rutahizamu wa Manchester City, Khadija “Bunny” Shaw, ni we wegukanye igihembo cy’Umukinnyi w’Umwaka nyuma yo kugira umwaka mwiza muri Women’s Super League.

Ku bakinnyi bakiri bato, Nico O’Reilly yegukanye igihembo mu bagabo, mu gihe Olivia Smith wa Arsenal yacyegukanye mu bagore ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Arsenal yiganjemo Ikipe y’Umwaka

Arsenal yagaragaje ubuhangange mu Ikipe y’Umwaka ya PFA nyuma yo kugira umwaka mwiza muri Premier League.

Muri iyi kipe kandi hagaragayemo Bruno Fernandes, Rayan Cherki, Nico O’Reilly, Erling Haaland, Antoine Semenyo na Igor Thiago.

Muri rusange, mu muhango wa PFA hatanzwe ibihembo birenga 74 mu byiciro bitandukanye birimo Premier League, Championship, League One, League Two, Women’s Super League ndetse na WSL2.

Abanyabigwi mu mupira w’amaguru barimo Kenny Dalglish na Karen Carney na bo bahawe PFA Merit Award, bashimirwa uruhare rukomeye bagize mu iterambere ry’umupira w’amaguru.

Igihembo cya PFA cyongeye gushimangira umwanya wa Bruno Fernandes nk’umwe mu bakinnyi bakomeye muri Premier League, by’umwihariko kubera ubuhanga bwe mu gutanga imipira yavuyemo ibitego, kuyobora bagenzi be no kugira uruhare rukomeye mu mukino.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *