Joy-Lance Mickels abaye Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina UEFA Champions League

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Joy-Lance Mickels, yanditse amateka mashya mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, nyuma yo gufasha ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan gukatisha itike yo gukomeza mu cyiciro cya shampiyona cya UEFA Champions League 2026/27.

Sabah FK yageze kuri iyi ntsinzi nyuma yo gutsinda Hapoel Be’er Sheva yo muri Israel ibitego 5-2 mu mukino wo kwishyura wabaye ku wa 25 Kanama 2026, bikaba byayihesheje gukomeza ku giteranyo cy’ibitego 6-4.

Uyu mukino wari ukomeye cyane kuko Sabah FK yari yatsinzwe umukino ubanza ibitego 2-1, bityo yari ifite inshingano yo gutsinda kugira ngo ibashe gukomeza mu irushanwa.

Hapoel Be’er Sheva ni yo yafunguye amazamu, ariko Sabah FK ntiyigeze icika intege. Yakomeje gusatira no gushaka ibitego, maze nyuma y’iminota 90 amakipe anganya ku giteranyo cy’ibitego, bituma umukino ujya mu minota 30 y’inyongera.

Mu minota y’inyongera, Sabah FK yakomeje kotsa igitutu Hapoel Be’er Sheva, itsinda ibitego bibiri byiyongera ku byari byatsinzwe. Ku munota wa 115, Joy-Lance Mickels yashyize akadomo ku ntsinzi ya Sabah FK atsinda igitego cya gatanu, umukino urangira itsinze 5-2.

Iyi ntsinzi yahesheje Sabah FK gukomeza mu cyiciro cya League Phase cya UEFA Champions League, aho izahura n’amakipe akomeye yo ku mugabane w’u Burayi.

Mickels yanditse amateka mu Rwanda

Kugera kwa Joy-Lance Mickels muri iki cyiciro cya UEFA Champions League ni amateka akomeye ku mupira w’amaguru w’u Rwanda. Yabaye Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina icyiciro cya League Phase cya UEFA Champions League kuva iri rushanwa rihinduriwe imiterere.

UEFA yahinduye imiterere y’irushanwa guhera muri shampiyona ya 2024/25, aho amakipe 36 asimbura 32 zari zisanzwe. Muri ubu buryo, buri kipe ikina imikino umunani ihura n’amakipe umunani atandukanye.

Kuri Mickels, iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa ruhago, ndetse ikaba n’amahirwe yo gukomeza kugaragaza ubushobozi bwe ku rwego rwo hejuru rw’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakiriye aya makuru bishimye, bavuga ko ari ishema ku gihugu ndetse n’ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bashobora kugera ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru mpuzamahanga.

Tombola izagena amakipe Sabah FK izahura na yo muri iki cyiciro iteganyijwe kubera i Monaco mu Bufaransa ku wa 27 Kanama 2026.

Abanyarwanda benshi bazaba bahanze amaso kuri Joy-Lance Mickels, bizeye ko azakomeza kwitwara neza muri iri rushanwa rikomeye no gukomeza kwamamaza izina ry’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *