Urubyiruko rw’Afurika rwatangiye gufata iya mbere mu kugena ejo hazaza h’umugabane

Sangiza iyi nkuru

Kigali: Abayobozi, abashoramari, abashakashatsi, abahanga mu by’imiyoborere ndetse n’urubyiruko ruhanga udushya bahuriye i Kigali mu nama mpuzamahanga yiswe Africa Mindset Reset Forum, igamije kuganira ku buryo Afurika yakwihutisha iterambere, ikoresheje imbaraga z’abaturage bayo n’ibigo bikomeye.

Iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera muri Kigali Convention Centre kuva ku wa 25 kugeza ku wa 26 Kanama 2026, yateguwe na African School of Governance (ASG). Yitabiriwe n’abantu bagera ku 2,500, barimo abayobozi muri politiki, abikorera, abashakashatsi, sosiyete sivile n’abandi bafite uruhare mu iterambere ry’umugabane.

“Meta-Africanism” igamije guteza imbere Afurika

Iyi nama iri kubera ku nsanganyamatsiko igira iti “From Pan-Africanism to Meta-Africanism”, bisobanuye kuva ku gitekerezo cya Pan-Africanism ukerekeza kuri Meta-Africanism.

Abateguye iyi nama bavuga ko Meta-Africanism ari igitekerezo kigamije kubakira ku murage wa Pan-Africanism, ariko hakongerwamo imbaraga mu bufatanye bw’Abanyafurika, kubaka inzego zikomeye, imiyoborere myiza ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere.

Ni igitekerezo kandi gishishikariza Abanyafurika kugira uruhare runini mu kugena inzira y’iterambere ry’umugabane wabo, aho gutegereza ko ibisubizo by’ibibazo byabo bituruka hanze.

Urubyiruko si ejo hazaza gusa, ni n’ubu

Kimwe mu bintu by’ingenzi byagarutsweho muri iyi nama ni uruhare rw’urubyiruko mu iterambere rya Afurika.

Hashize imyaka myinshi urubyiruko rwo muri Afurika ruvugwaho ko ari abayobozi b’ejo hazaza. Ariko muri iyi nama, ubutumwa bushya ni uko urubyiruko rudakwiye gufatwa nk’abantu bazagira uruhare mu iterambere mu gihe kizaza gusa, ahubwo ko rufite uruhare rukomeye muri iki gihe.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba n’umwe mu bashinze African School of Governance, Hailemariam Desalegn, yavuze ko atari byo gukomeza kubwira urubyiruko ko ari rwo ruzaba ejo hazaza.

Yagize ati: “Akenshi tubwira urubyiruko ko ari rwo ruzaba ejo hazaza. Ibyo ntabwo ari ukuri neza. Ni rwo ruriho uyu munsi.”

Desalegn yavuze ko abashoramari bakiri bato, abashakashatsi ndetse n’abakozi ba Leta bazagira uruhare mu kugena icyerekezo cya Afurika basanzwe bakora uyu munsi.

Yongeyeho ko inshingano z’abakuru atari ugutegura Afurika y’ejo hazaza mu mwanya w’urubyiruko, ahubwo ko bakwiye kubaka uwo mugabane bari kumwe na rwo, hanyuma bakawushinga mu biganza byarwo.

Abagera kuri 70% by’Abanyafurika bari munsi y’imyaka 30

African School of Governance igaragaza ko hafi 70% by’abaturage ba Afurika bafite munsi y’imyaka 30.

Ibi bifatwa nk’amahirwe akomeye ku mugabane, kuko urubyiruko rufite ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo bishya, guhanga udushya, gutangiza imishinga no gukoresha ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo bihari.

Ni muri urwo rwego muri iyi nama hanaganirwa ku iterambere ry’ubushobozi bw’abantu, kubona imirimo itanga icyubahiro n’amahirwe y’ubukungu ku rubyiruko.

Abitabiriye iyi nama kandi barashishikarizwa guhindura uburyo Afurika yireba, ikava ku kwishidikanyaho no kugira intego nto, ahubwo igatangira kwigirira icyizere no kwemera ko ishoboye kugera ku ntego zikomeye.

“Meta-Africanism ni intambwe ikurikira Pan-Africanism”

Perezida wa African School of Governance, Francis Gatare, yavuze ko Afurika ikeneye impinduka mu mitekerereze kugira ngo ibashe kugera ku ntego zayo.

Mu gutangiza iyi nama, Gatare yagize ati: “Meta-Africanism ni intambwe ikenewe ikurikira Pan-Africanism.”

Yasobanuye ko Pan-Africanism yagize uruhare mu guteza imbere ubumwe, ubwisanzure n’agaciro k’Abanyafurika, ariko ko igihe kigeze ngo Afurika yibaze ku mitekerereze, indangagaciro, inzego n’imyitwarire bikenewe kugira ngo hubakwe Afurika yifuzwa.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *