Kuwa 8 Nzeri 2026 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Iburasirazuba rugamije gusuzuma uko serivisi z’ubuzima zitangwa no kureba aho gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta zigeze zishyirwa mu bikorwa. Muri uru ruzinduko, yahuye n’abajyanama b’ubuzima, anasura Ibigo Nderabuzima bya Nyagasambu na Karangazi ndetse n’Ibitaro bya Rwamagana na Nyagatare.

Mu bigo nderabuzima n’ibitaro yasuye, Dr. Butera yibanze ku gusuzuma uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi. Yagaragaje ko ikoranabuhanga rifasha mu kubika amakuru y’abarwayi, kwihutisha itangwa rya serivisi, koroshya imikoranire hagati y’abaganga n’abarwayi no kongera ireme ry’ubuvuzi. Yashimangiye ko gukomeza gushora imari mu ikoranabuhanga ari imwe mu nzira zizatuma urwego rw’ubuzima rukomeza gutanga serivisi zinoze kandi zizewe ku baturage bose.

Dr. Butera yashimiye abaganga, abaforomo, abajyanama b’ubuzima n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima ku ruhare bagira mu kwita ku baturage. Yabasabye gukomeza gukora kinyamwuga, barangwa n’ubwitange, kuba indakemwa mumico no mu myifatire ndetse bagakoresha neza ikoranabuhanga kugira ngo serivisi zihabwe abaturage mu buryo bwihuse kandi bufite ireme.

Mu Karere ka Rwamagana, Umunyamabanga wa Leta yagiranye ibiganiro n’abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro, by’umwihariko urubyiruko, baganira ku ngaruka ziterwa no kunywa no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge n’izitemewe. Yasobanuye ko izi nzoga zishyira ubuzima bw’abazinywa mu kaga, zikaba zishobora no guteza ibibazo by’umutekano ni kudindira kw’iterambere ry’imiryango yabo
Yasabye urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu gukumira no kurwanya ikoreshwa ry’inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge, rugakorana n’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’iz’ubuzima mu gutanga amakuru kugihe no gukangurira bagenzi babo kwirinda ibyo bikorwa.

Yasoje ashimangira ko kubaka igihugu gifite abaturage bafite ubuzima bwiza bisaba ubufatanye bw’inzego za Leta, abajyanama b’ubuzima, abaturage n’urubyiruko, bityo ko buri wese afite inshingano zo kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima rusange no kurengera ejo hazaza h’abaturage.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI





