Umuhanzi Kidumu Kibido yamaganye ihohoterwa riri gukorerwa a Barundi muri Kenya.

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’icyamamare w’Umurundi, Jean-Pierre Nimbona uzwi nka Kidumu Kibido yamaganye ihohoterwa bivugwa ko rikomeje gukorerwa Abarundi bakorera imirimo iciriritse mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, asaba ko ikibazo cyakemurwa binyuze mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Kidum yabajije icyaha abo baturage bakoze cyatuma bafatwa nabi, avuga ko abenshi ari abantu boroheje bashaka imibereho binyuze mu mirimo iciriritse nko gucuruza icyayi, amandazi n’ibindi bicuruzwa bito, bityo badakwiye gufatwa nk’abanyabyaha.

Uyu muhanzi yasabye kandi za Ambasade z’u Burundi n’u Rwanda muri Kenya guhagurukira kurengera abaturage bazo no gufasha abifuza gusubira mu bihugu byabo kubikora mu mahoro no mu mutekano.

Ibi yabivuze nyuma y’amakuru avuga ko hari Abarundi bakora ubucuruzi bwo ku mihanda n’indi mirimo iciriritse muri iki gihugu cya Kenya. Nyuma y’ amumashusho akoje gusakazwa kumbugankoranyambaga bamwe baragaragaza akarengane bari guhura nako aho bavugako bamburwa ibyabo, bagakubitwa ndetse bamwe bakahasiga ubuzima. Hari n’abandi bivugwa ko batawe muri yombi.

Uyu muhanzi Kidumu, asanzwe atuye muri iki gihugu cya Kenya ariko ubu yagiriye ruzinduko muri Canada, yavuze ko atewe impungenge n’ibimaze iminsi bivugwa muri iki gihugu.

Yagize ati: “Amakuru angeraho aturutse i Nairobi ntabwo ari meza na gato. Abarundi n’Abanyarwanda bakoze iki kugira ngo bafatwe gutya?”

Uyu muhanzi yabajije niba gukora imirimo iciriritse byaba ari icyaha, asaba Ambasade y’Uburundi muri Kenya kongera imbaraga mu kurengera abaturage bayo no kubafasha gutaha mu mutekano igihe bibaye ngombwa.

Yagize ati: “Ntimwabasha nibura kurengera abaturage bacu kugira ngo bashobore gusubira iwabo mu mahoro no mu cyubahiro?”

Kidumu yanatangaje ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gufasha abaturage bifuza gutaha mu Burundi.

Ati: “Mfite minibisi itwara abantu 11 kandi niteguye kuyitanga kugira ngo umuntu wese ushaka kuyikoresha mu gutwara abaturage basubire iwabo ayifate.”

Yasabye Abarundi kwirinda kwihorera ku Banyakenya batuye cyangwa bakorera mu Burundi.

Ati “Ntimukore ku Banyakenya baba mu Burundi. Ntimukihorere kubera ibyo abandi bakoze. Kwihorera si wo muti w’ikibazo,”

Kidumu yashimangiye ko ikibazo kiri hagati y’ibihugu kigomba gukemurwa n’inzego zibishinzwe binyuze mu biganiro bya dipolomasi, aho gukurura urwango hagati y’abaturage.

Yasoje asengera Uburundi, asaba Imana kugarura amahoro n’icyubahiro cyabwo.

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko itemera ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abanyamahanga, harimo n’Abarundi baba muri icyo gihugu. umuvugizi wa Perezida William Ruto, Charles Owino, yavuze ko amagambo Perezida yavuze ku wa 2 Nzeri yumviswe nabi, asobanura ko icyari kigamijwe ari ugushishikariza abanyamahanga badafite ibyangombwa kubikosora kugira ngo bakomeze kuba no gukorera muri Kenya mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Kenya ni igihugu gifunguye kuri bose, ariko yubahiriza amategeko kandi yiteguye kwakira abaturage b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.” Ku wa 8 Nzeri 2026, Guverinoma ya Kenya yatangaje ko Abarundi badafite ibyangombwa bibemerera kuba no gukorera muri icyo gihugu bahawe amezi atatu yo kubitunganya babinyujije kuri Ambasade y’Uburundi i Nairobi.

Nyuma y’iminsi 90, amategeko agenga impushya zo gukora azatangira kubahirizwa mu buryo bukomeye. Ishyirahamwe Observatoire National pour la Lutte contre la Criminalité Transnationale (ONLCT) rivuga ko ikibazo cyatangiye gufata indi ntera nyuma y’amagambo yavuzwe muri Kamena 2026 n’Umudepite wo muri Kenya, Beatrice Elachi, wasabye ko Abarundi bakora imirimo iciriritse birukanwa, abashinja gukora imirimo yagombaga gukorwa na Abanyakenya.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *