Umusore yishwe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yari agiye kwiba insinga z’amashanyarazi mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Polisi yamenye iby’aya makuru igahita yihutira gutabara, ariko uyu musore yari yamaze kwitaba Imana.
SP Twajamahoro yavuze ko uyu musore yari amaze guhambura insinga z’amashanyarazi zirenga metero 20, mbere y’uko umuriro umufata.

Ati: “Twasanze yari amaze guhambura insinga zirenga metero 20. Icyo dusaba abantu ni ukwirinda ubujura bw’insinga.”
Uyu muvugizi yavuze ko ubujura bw’insinga bwagiye butera ikibazo cy’ihungabana ry’itangwa ry’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Rubavu.
Yavuze ko bamwe mu bibaga insinga bajyaga bazigurisha mu bihugu bituranye n’u Rwanda, bikaba byaratumaga abaturage bo mu bice bitandukanye babura umuriro.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko ibyabaye kuri uyu musore bikwiye kubera abandi isomo, bakirinda kwishora mu bikorwa by’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi.

Umwe mu baturage yagize ati: “Umuriro muri Gisenyi ukunze kugenda. Byaba byiza abashinzwe irondo badufashije, bakajya bacunga umutekano neza kugira ngo insinga z’amashanyarazi zitibwa.”
Nyuma y’ibi byabaye, Polisi y’u Rwanda hamwe n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahageze batangira iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze.
YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES




