Isheja Sandrine, Queen Kalimpinya na Miss Mutesi Kayibanda Aurore bagiye kwitabira isiganwa ry’ imodoka.

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwandakazi barimo Queen Kalimpinya, Isheja Butera Sandrine na Mutesi Kayibanda Aurore wabaye  Nyampinga wu Rwanda muri 2012 bari mu bazitabira irushanwa ryihariye ry’abagore mu masiganwa y’ imodoka azwi nka Women in Motorsport Rally 2026, ateganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2026 mu Karere ka Bugesera.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (RAC), ku bufatanye na Women in Motorsports Rwanda (WIMR), igamije kongera umubare w’abagore bitabira umukino wo gusiganwa hakoreshejwe imodoka no kubafasha kugira uruhare rugaragara muri siporo yahoze yiganjemo abagabo gusa.

Biteganyijwe ko imodoka icyenda arizo zizitabira iri siganwa, rizatangira saa 10:00 za mu gitondo ku muhanda wa Gasenyi, rikomereze mu bice bya Nemba na Kamabuye. Abaryitabiriye bazahatanira kurangiza neza uduce dutandatu tw’isiganwa dufite intera y’ibilometero bisaga 130.

Amabwiriza y’ iri rushanwa ateganya ko nibura buri modoka igomba kuba irimo umugore, yaba ari umupilote mukuru cyangwa umupilote wungirije. Ibi bigamije guteza imbere uburinganire no gukomeza gufungurira abagore amarembo muri uyu mukino uri kugenda utera imbere mu Rwanda.

Mu bazaba bahanzwe amaso n’ Abanyarwanda harimo Queen Kalimpinya, wabaye umwe mu bitabiriye Miss Rwanda 2017 ndetse akegukana Shampiyona y’Igihugu yo Gusiganwa mu Modoka mu 2025. Azahatana afatanyije na Ngabo Olivier, bakaba bitezweho gutanga umusaruro mwiza.

Isheja Butera Sandrine, uzaba ari umupilote wungirije wa Giancarlo Davite, umwe mu bazaba basiganwa bafite uburambe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Hari kandi Mutesi Kayibanda Aurore, wabaye Miss Rwanda muri 2012, uzaba ari umupilote wungirije wa Gakwaya Eric.

Ubuyobozi bwa RAC bwatangaje ko kwiyandikisha ku bagore bifuza kwitabira iri rushanwa bikomeje, bunashimangira ko gahunda ya Women in Motorsport igamije kubaka ejo hazaza h’uyu mukino binyuze mu kongera umubare w’abagore bitabira iri rushanwa no kubaha amahirwe angana n’ay’abagabo.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *