Mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo Police, yataye muri yombi abagabo batanu abaturage bakunze kwita Abahigi bakurikiranweho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi no gukata insinga zitwara amashanyarazi mu ngo z’abaturage.

Aba bagabo bafashwe nyuma y’amakuru amaze igihe atangwa n’abaturage bo muri uyu murenge bagaragaje ko hari abantu bitwikira ijoro bagaca insinga z’amashanyarazi, bigatuma ibice bimwe mubigize umurenge wa Jari bibura umuriro, bagaragaje ko ibi bikorwa bibi byatezaga impungenge z’umutekano muke kuberako umwijima ushobora kwifashishwa n’abajura.
Polisi yavuze ko ibikorwa byo gushakisha aba bantu bangiza imiyoboro y’ amashanyarazi byatangiye ku wa 21 Kanama ku wa 9 Nzeri 2026, hakaba hafashwe abantu batanu.
Mubafashwe Basanganywe ibikoresho bitandukanye birimo imyambaro ya Sosiyete Nyarwanda ishinzwe Ingufu z’ amashanyarazi (REG), amapense, inkweto, mubazi (cash power), imikandara ikoreshwa mu kurira amapoto, insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho byifashishwa muri uyu murimo.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba bakekwa ho gukora ibi bikorwa abaturage bita ko ari ubugizi bwa nabi biyitiriraga abakozi bashinzwe imirimo itandukanye muri REG. Muburyo bimwe bari bakunze gukoresha babeshyaga abaturage ko bari mu kazi ko gusana imiyoboro y’ amashanyarazi cyangwa gukora umuriro, nyamara bagamije kwiba ibikoresho byo ku miyoboro y’amashanyarazi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye aba bakekwa bafatwa, anasaba abandi gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakekwaho kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi cyangwa biyitirira abakozi ba REG.
Ati “Aho abaturage bababonye bajye batanga amakuru kuri Polisi kuko byagaragaye ko baba ari abajura biba insinga z’amashanyarazi bigatuma umuriro ubura, ibi kandi bishobora no kuba intandaro z’ibikorwa bihungabanya umutekano mu gace umuriro wagiye.”
Yanasabye abaturage kwirinda abantu babaka amafaranga babizeza kubagezaho umuriro ku giciro gito, ashimangira ko abo na bo ari abatekamutwe bagamije kubambura.
Ati “Aba nabo ni abatekamutwe bagamije kwiba abaturage, mujye mutanga amakuru aho mu babonye bafatwe bahanwe.”
Nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 182 y’Itegeko No. 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu usenya cyangwa wonona ibikorwaremezo by’amashanyarazi aba akoze icyaha. I

Iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse agatanga ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

CIP.wellars Gahonzire yagize ati “Uzajya asanganwa ibikoresho by’amashanyarazi atagaragaza aho yabikuye nawe azajya afatwa nk’umujura abihanirwe.”
Polisi y’ igihugu yongeye kwihanangiriza abangiza ibikorwaremezo by’ingufu z’amashanyarazi ko batazihanganirwa, inaburira abacuruzi bagura ibikoresho by’amashanyarazi kutabigura batabanje kugenzura inkomoko yabyo.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI





