BURERA — Inkongi y’umuriro yibasiye ibice by’ikurunga cya Muhabura mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kanama 2026, bitera impungenge abaturage bo mu bice biyegereye.
Abaturage bo mu Kagari ka Kamanyana, mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, bavuga ko batunguwe no kubona umuriro mwinshi uri kwaka ku musozi w’ikirunga cya Muhabura.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanika bwatangaje ko bukimara kumenya iby’iyi nkongi bwahise butangira ibikorwa byo kuyihashya, bufatanyije na Polisi y’u Rwanda, abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera.
Prince Sebagabo, uyobora Umurenge wa Cyanika, yavuze ko amakuru y’iyi nkongi yamenyekanye mu gitondo, maze inzego bireba zihita zitangira ibikorwa byo gutabara.
Ati: “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo natwe twamenye ko umuriro mwinshi uri kwaka ku kirunga cya Muhabura. Inzego z’ubuyobozi zahise zihutira gutabara. Polisi y’u Rwanda, abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera twatangiye ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi.”

Kugeza ubu, ibikorwa byo kuzimya umuriro bikomeje, mu gihe inzego z’ubuyobozi n’abaturage bahanganye n’iyi nkongi kugira ngo itarushaho gukwira mu bice by’ikirunga.
Ikirunga cya Muhabura kiri mu gace k’imisozi y’ibirunga, kikaba gihana imbibi n’Imirenge ya Gahunga, Rugarama na Cyanika yo mu Karere ka Burera.
Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa ku byangiritse cyangwa niba hari abantu bahutajwe n’iyi nkongi.
YANDITSWE NA PETER CLEVER NIZEYIMANA




