Nyuma y’imyaka 30, urukiko rwahamije Keffe D kugira Uruhare murupfu rwa Tupac.

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka 30, urukiko rwahamije Keffe D kugira Uruhare murupfu rwa Tupac.

Nyuma y’imyaka 30 umuraperi Tupac Shakur yishwe arasiwe i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuwa 1 Nzeri 2026 nibwo urukiko rwahamije Duane “Keffe D” Davis icyaha cyo kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Nubwo uru rubanza rwarangiye, haracyari ibibazo byinshi bitarabonerwa ibisubizo, cyane cyane ibivugwa ku ruhare rwa Sean “Diddy” Combs.

Inteko y’abacamanza yamaze amasaha atarenze abiri yiga kuri iki kibazo ifata umwanzuro wo guhamya Keffe D icyaha cyo kwica Tupac akoresheje intwaro. Ubushinjacyaha bwavuze ko Davis yahaye mwishywa we, Orlando Anderson, imbunda yo mu bwoko bwa Glock ya kalibiri .40, ari na yo yakoreshejwe mu kurasa Tupac ku wa 7 Nzeri 1996, nyuma y’amasaha make akubiswe na Tupac, Suge Knight n’abo bari kumwe nyuma y’umukino w’iteramakofe wa Mike Tyson.

Kimwe mu bimenyetso by’ingenzi ubushinjacyaha bwashingiyeho ni amagambo Davis ubwe yagiye atanga mu bihe bitandukanye, harimo ayo yabwiye abashinzwe iperereza mu 2008, ibiganiro yagiranye n’itangazamakuru ndetse n’ibyanditswe mu gitabo cye yise Compton Street Legend. Icyakora, abamwunganira mu mategeko bavuze ko Davis yari umuntu ukunda guhimba inkuru agamije kwamamara no gushaka amafaranga.

Mu iburanisha hagaragajwe ko imbunda yakoreshejwe itigeze iboneka,rero nta bimenyetso bifatika byerekana ko Davis yari i Las Vegas muri iryo joro, ndetse n’imodoka y’umweru yavugwaga ko yarasiwemo Tupac itigeze iboneka. Ariko urukiko rwashingiye ku byo Davis ubwe yagiye yemera mu bihe bitandukanye byatambutse.

Urubanza rwongeye kuzamura amakuru amaze imyaka myinshi avugwa ko Sean “Diddy” Combs yaba yaragize uruhare mu murupfu rwa Tupac. Davis yavuze ko mbere y’urupfu rwa Tupac, Diddy yamubwiye ko ashaka gukuraho Tupac na Suge Knight kuko bari bamubereye ikibazo gikomeye mu makimbirane yari hagati ya Bad Boy Records na Death Row Records.

Davis yakomeje avuga ko Diddy yamwemereye agera kuri miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika kugira ngo Tupac na Suge Knight bicwe. Yavuze ko yemeye uwo mugambi, ndetse anavuga ko yari kubikora iyo aza guhabwa n’ amadolari ibihumbi 50 gusa. Yongeyeho ko nyuma y’ubwo bwicanyi atigeze ahabwa amafaranga yari yemerewe.

Diddy yakomeje kubihakana ibi birego imbere y’ Urukiko nk’uko yabigenje mu myaka yashize. Doreko nta bimenyetso bishya shya byatanzwe byatumye ahamwa n’icyaha muri uru rubanza.

Urubanza rwagarutse ku makimbirane akomeye yari ari hagati ya Bad Boy Records na Death Row Records, yakurikiye amagambo ya Suge Knight yasebyaga Diddy mu bihembo bya Source Awards mu 1995, indirimbo Hit ‘Em Up ya Tupac ndetse n’urupfu rw’abantu bari bafitanye isano n’ayo matsinda.

Umuryango wa Tupac wakiriye icyemezo cy’urukiko neza bishimirako uko byagenda kose Tupac azabona ubutabera. gusa haracyari amayobera menshi yo kumenya uwarashe Tupac nyirizina, aho imbunda yakoreshejwe bamurasa yarengeye, n’uruhare nyakuri rw’abandi bantu bagiye bavugwa muri uru rubanza rumaze imyaka 30.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *