Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha muri shampiyona ya 2026/27

Sangiza iyi nkuru

Kumugoroba wo Kuri uyu wa 1 Nzeri Ikipe ya Rayon Sports nibwo Yatangaje ko yamuritse ku mugaragaro imyambaro itatu mishya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026/27, irimo uwo izajya yambara yakirira, uwo izajya ikoresha ya sohotse ndetse n’umwambaro wa gatatu uzajya wifashishwa mu bihe bidasanzwe.

Iyi myambaro mishya ije mu gihe Rayon Sports ikomeje kwiyubaka no gushaka kongera guhatanira ibikombe by’imbere mu gihugu no mu marushanwa mpuzamahanga. Ni ku nshuro ya mbere iyi kipe igiye gukoresha iyi myambaro nyuma yo kugirana amasezerano mashya y’ubufatanye na Banki ya Kigali BK yabaye umwe mu baterankunga bakuru bayo, ndetse na Jayrutty Investment E.A Ltd, sosiyete ikomeye y’ishoramari ikorera mu gihugu cya Tanzania.

Imyambaro yamuritswe n’ iyi kipe igaragaramo ibirango bisanzwe biranga ekipe ya Rayon Sports, by’umwihariko ubururu n’umweru, ariko hongerewemo ibishushanyo n’imiterere igezweho bigamije kuyihesha isura nshya no kuyitandukanya n’iyo yakoresheje mu myaka ishize. Hateguwe umwambaro wa gatatu uzajya ukoreshwa mu gihe bibaye ngombwa, nk’igihe amakipe yombi yaba agiye guhura afite amabara asa.

Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kwakira neza iyi myambaro mishya, aho benshi bagaragaje ko bishimiye uburyo iyi kipe ikomeje kwigaragaza haba mu mikoranire n’abaterankunga bakomeye ndetse no mu rwego rw’imyambaro n’ikirango kiyiranga.

Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko amasezerano bwagiranye na BK na Jayrutty Investment E.A Ltd azafasha Rayon Sports gukomeza gutera imbere mu miyoborere, kongera ubushobozi bw’ikipe no gushyiraho umusingi ukomeye wo guhatanira ibikombe mu Rwanda no hanze yarwo.

Biteganyijwe ko iyi myambaro mishya izahita itangira gukoreshwa mu mikino ya mbere y’umwaka w’imikino wa 2026/27, aho abakinnyi ba Rayon Sports bazaba bayambaye mu marushanwa atandukanye arimo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Igikombe cy’Amahoro ndetse n’andi marushanwa iyi kipe izitabira.

Rayon Sports ni imwe mu makipe afite abakunzi benshi hano mu Rwanda, bityo kumurika imyambaro mishya bikaba ari kimwe mu bikorwa biha abafana ibyiringiro mbere y’uko umwaka mushya w’imikino utangira. Abayobozi b’iyi kipe bizeye ko iyi sura nshya, ifatanyije n’ubufasha bw’abaterankunga bashya, izatanga imbaraga zo kugera ku ntego zo kwegukana ibikombe no gushimisha abafana bayo.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *