Ruhango: Umugabo w’imyaka 60 akekwaho kwiyahura nyuma y’imyaka icyenda atagaragara mu muryango

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi, Akagari ka Gisali, Umudugudu wa Kaduha, umugabo w’imyaka 60 witwa Renzaho Venuste yapfuye nyuma yo gukekwaho kwiyahura, akoresheje umuti wica imbeba ndetse na super glue.

Amakuru avuga ko Renzaho yari amaze imyaka icyenda atagaragara aho umuryango we wari usanzwe umuzi, kuko yari yarabuze kuva mu mwaka wa 2017. Yagarutse mu rugo ku wa 24 Kanama 2026, aho umuryango wari umaze imyaka myinshi utamuzi.

Umugore we yavuze ko nyuma yo kugaruka, Renzaho yabajijwe aho yari amaze imyaka yose, asubiza ko yari yanze gupfira aho yari yaragiye, ahubwo ko yashakaga kuzapfira mu rugo rwe.

Mu ijoro ryakurikiyeho, ubwo bari baryamye, Renzaho yabyutse ajya hanze. Nyuma y’igihe gito agarutse, umugore we yumvise anuka umuti wica imbeba, bituma basohokera hanze kugira ngo barebe ibyabaye.

Baje kubona umuti wica imbeba wari mu gafuka, super glue ndetse n’agacupa bikekwa ko yakoresheje mu kunywa ibyo bintu.

Umuryango wahise uhamagara moto kugira ngo imujyane kwa muganga. Icyakora, ubwo bari bagiye kumushyira kuri moto, yahise apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yemeje iby’uru rupfu, avuga ko Renzaho Venuste akekwaho kuba yiyahuye akoresheje umuti wica imbeba, ndetse bikekwa ko yawuvanze na super glue.

CIP Kamanzi yavuze kandi ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwa Renzaho.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Ruhango, mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi yihanganishije umuryango wa Renzaho Venuste wabuze uwe, asaba abaturage kwirinda ibikorwa by’ubwiyahuzi no gushakira ubufasha ahantu hakwiye mu gihe bafite ibibazo bikomeye.

Yibukije kandi abaturage ko ubuzima bw’umuntu bufite agaciro gakomeye, bityo ko bakwiye kwirinda gufata ibyemezo bishobora kubushyira mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *