MUSANZE — Abaturage bane bapfuye, abandi babiri barakomereka bikomeye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe gicukurwamo itaka mu Kagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, mu Karere ka Musanze.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, ubwo abaturage batandatu bo mu Mirenge ya Gataraga na Shingiro bari bagiye gucukura itaka mu kirombe.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko ubuyobozi bukimara kubimenya bwihutiye kugera ahabereye impanuka.
Ati: “Nibyo, aya makuru twayamenye. Abaturage batandatu bo mu mirenge ya Gataraga na Shingiro bagiye gucukura itaka mu kirombe, kirabagwira, bane muri bo bahita bapfa.”
Nsengimana yavuze ko ikirombe cyagwiriye aba baturage cyari cyarafunzwe, ndetse ko ubuyobozi bwari bwarabujije abaturage kujya gukoreramo ubucukuzi.

Ati: “Ubucukuzi bari bagiyemo ntibwemewe. Ni yo mpamvu tugira inama abaturage kwirinda ubucukuzi butemewe, kuko bushobora gutwara ubuzima bwabo.”
Abaturage babiri bakomeretse muri iyi mpanuka bahise bajyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri, aho bakomeje guhabwa ubuvuzi.
Ku ruhande rw’abitabye Imana, imirambo yabo yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri.

Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ubukana bw’ingaruka zishobora guterwa no gukorera ubucukuzi ahantu hafunzwe cyangwa hatemewe. Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bukomeje gukangurira abaturage kwirinda kujya mu birombe byafunzwe no gukora ubucukuzi butemewe, kugira ngo hirindwe impanuka zishobora gutwara ubuzima.
YANDITSWE NA PETER CLEVER NIZEYIMANA



