Umuhanzi, Producer akaba n’umwanditsi w’indirimbo nyarwanda, Element Eleee, ari kwitegura gushyira hanze Album ye ya mbere, iriho indirimbo yakoranye n’icyamamare mu muziki wa R&B wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ne-Yo.
Element, uri mu bahanzi n’abatunganya umuziki nyarwanda bamaze kumenyekana cyane, akomeje kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga nyuma yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashize hafi amezi atanu.
Nubwo yahinduye igihugu atuyemo, Element ntiyahagaritse ibikorwa bya muzika. Yakomeje gukora indirimbo ze bwite, gutunganyiriza abandi bahanzi no gushaka amahirwe yo gukorana n’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.

Amakuru ahari avuga ko Element na Ne-Yo bamaze gufata amajwi y’indirimbo yabo, ubu hakaba hasigaye imirimo ya nyuma yo kuyitunganya no kuyikorera amashusho mbere y’uko ishyirwa ku mugaragaro.
Ikindi cy’ingenzi ni uko Ne-Yo atagarukiye gusa ku kuririmbamo, ahubwo yanagize uruhare mu gutunganya uyu mushinga, atanga ibitekerezo n’ubunararibonye bwe mu muziki.
Iyi ndirimbo biteganyijwe ko izaba iri kuri Album ya mbere ya Element, ikaba ari umwe mu mishinga ikomeye uyu muhanzi ari gutegura muri iki gihe. Kuba yarashoboye gukorana na Ne-Yo bishobora gutuma iyi Album irushaho gukurikiranwa n’abakunzi b’umuziki, cyane cyane ko Element amaze igihe agaragaza ubushake bwo kwagura ibikorwa bye hanze y’u Rwanda.

Ne-Yo ni muntu ki?
Ne-Yo, amazina ye bwite akaba Shaffer Chimere Smith, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri muzika ya R&B ku isi. Yamamaye cyane guhera mu 2006 ubwo yashyiraga hanze Album ye ya mbere yise “In My Own Words”, yari iriho indirimbo yakunzwe cyane yitwa “So Sick.”

Uyu muhanzi kandi afite izindi ndirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga zirimo “Because of You” na “Miss Independent.” Uretse kuba umuhanzi, Ne-Yo azwi kandi nk’umwanditsi w’indirimbo wakoreye ibihangano bamwe mu bahanzi bakomeye ku isi, barimo Rihanna na Beyoncé.
Ne-Yo kandi amaze kwegukana ibihembo bitatu bya Grammy Awards, bikaba biri mu byamuhesheje izina rikomeye mu muziki wa R&B.

Umushinga ushobora guha Element imbaraga ku rwego mpuzamahanga
Kuba Element agiye kugira indirimbo yakoranye na Ne-Yo kuri Album ye ya mbere ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, cyane cyane ku bijyanye no guhuza umuziki nyarwanda n’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.
Abakunzi ba muzika nyarwanda bakomeje gutegerezanya amatsiko kumva iyi ndirimbo no kumenya igihe Album ya mbere ya Element izasohokera, mu gihe uyu muhanzi akomeje kwagura ibikorwa bye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI




