Category: Imyidagaduro
-

Angelique Kidjo yanditse amateka aba Umunyafurikakazi wa mbere w’umwirabura uhawe inyenyeri kuri Hollywood Walk of Fame
Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Bénin, Angelique Kidjo, yongeye kwandika amateka ku rwego mpuzamahanga nyuma yo guhabwa inyenyeri kuri Hollywood Walk of Fame, aba Umunyafurikakazi wa mbere w’umwirabura uhawe iki cyubahiro gikomeye. Kidjo yahawe iyi nyenyeri mu rwego rwo kumuha agaciro ku myaka isaga 40 amaze mu rugendo rw’umuziki, aho yamenyekanye cyane mu guhuza injyana gakondo…
-

Grammy Awards 2027: Hiyongereyeho ibyiciro bitanu bishya, amategeko ya Best New Artist arasubirwamo
Recording Academy yatangaje impinduka zikomeye zizakurikizwa muri Grammy Awards 2027, zirimo ibyiciro bitanu bishya, kuvugurura amategeko ya Best New Artist no guha uruhare runini abanditsi b’indirimbo n’abahimbyi. Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gutegura no gutanga ibihembo bya Grammy Awards, Recording Academy, cyatangaje impinduka nshya zizatangira gukurikizwa mu nshuro ya 69 y’ibihembo bya…
-

The Ben yaciye agahigo kari gafitwe na Meddy kuri YouTube abikesha ‘Inshallah’
Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin, uzwi nka The Ben, yaciye agahigo kari kamaze imyaka hafi itanu gafitwe na mugenzi we Meddy, nyuma y’uko indirimbo ye nshya ‘Inshallah’ igeze ku bantu barenga miliyoni 1.1 kuri YouTube mu masaha 48 gusa. ‘Inshallah’ yasohotse ku wa 15 Kanama 2026, ihita yakirwa neza n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda no mu mahanga.…
-

Micky yashimiye AG wamwemeye we n’umwana we, amubwira ko urukundo yamweretse rutagereranywa
Umukinnyi wa filime nyarwanda Mukobwajana Asifiwe, uzwi cyane nka Micky Rw, yashimiye byimazeyo umugabo we Agiraneza Pacifique, uzwi nka AG, kubera urukundo n’ubwuzu yamugaragarije, by’umwihariko kuba yaramwemeye we n’umwana we. Micky yagaragaje aya marangamutima mu butumwa burebure yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yashimiye umugabo we kuba yarahisemo kumubana nubwo hari amagambo atandukanye abantu…
-

Art Fusion Night Rwanda igiye guhuriza i Kigali ibyamamare mu muziki n’abakomeye mu nganda ndangamuco
Kigali igiye kwakira bwa mbere ku mugabane wa Afurika iserukiramuco mpuzamahanga “Art Fusion Night Rwanda”, rizahuza abahanzi, abanyamideli, abahanga mu nganda ndangamuco, abashoramari n’abakunzi b’ubuhanzi baturutse mu Rwanda no mu mahanga. Iri serukiramuco rizaba kuva ku wa 2 kugeza ku wa 4 Nzeri 2026, rikaba rigiye kubera i Kigali nyuma yo gukorerwa mu mijyi itandukanye…
-

Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango batangiye inzira yo gutandukana mu mategeko
Umukinnyi w’umupira w’amaguru Kimenyi Yves n’umunyamideli akaba n’uwabaye Miss Photogenic wa Miss Rwanda 2019, Uwase Muyango, batangiye inzira yo gutandukana mu mategeko, nyuma y’imyaka mike basezeranye. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2026, aba bombi bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kibagabaga, aho hatangiye kuburanishwa urubanza rurebana no gutandukana kwabo. Iburanisha ryabereye mu muhezo, nk’uko…
-

M. Iréné yashyize hanze amafoto yihariye yo ku munsi yasezeranyeho na Nikuze Liliane
Umunyamakuru Murindahabi Iréné, wamamaye nka M. Iréné, yashyize hanze amafoto yihariye agaragaza ibihe byaranze umunsi we wo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we, Nikuze Liliane. Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kanama 2026, M. Iréné yifashishije urubuga rwe rwa Instagram asangiza abamukurikira amwe mu mafoto yari amaze iminsi ategerejwe na benshi, agaragaza ibyishimo n’urukundo byaranze umuhango…
-

ArtRwanda-Ubuhanzi Igarutse ku nshuro ya kane gushyigikira urubyiruko rw’ u Rwanda mu kugaragaza impano
Urubyiruko rw’ u Rwanda rwahawe amahirwe mashya yo kugaragaza impano m’ ubuhanzi bushingiye k’ umuco nyarwanda n’ ibya agaciro kuba rwongeye guhabwa amahirwe yo kwigaragaza no guteza imbere ejo hazaza harwo, nyuma y’uko gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi itangaje ko amarushanwa yayo agarutse ku nshuro ya kane. Ni icyiciro gitegerejwe na benshi, cyane cyane urubyiruko rufite impano…
-

Nel Ngabo yerekeje i Burayi ku nshuro ya mbere, agiye gutaramira muri “AfrOstrava 2026” azahurirayo na Kivumbi King na CKay.
Nel Ngabo usanzwe akora umuziki hano mu Rwanda yerekeje ku Mugabane w’u Burayi aho agiye kwitabira iserukiramuco mpuzamahanga rya “AfrOstrava 2026”, rizabera mu Mujyi wa Ostrava muri Repubulika ya Tchèque.Ni ku nshuro ya mbere uyu muhanzi akoze urugendo rugana ku Mugabane w’u Burayi, ibintu yavuze ko ari inzozi yari amaranye igihe kinini. Iri serukiramuco rizahuza…
-

Ssemanda Manisul, wamamaye ku izina rya King Saha, yavuze ko yamaze kurekurwa nyuma y’ifungwa rye ritavuzweho rumwe.
Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, King Saha, yatangaje ko yamaze kurekurwa nyuma yo gufungwa by’agateganyo ku wa Kabiri tariki 11 kanama 2026 ibintu byateje impagarara n’impungenge mu bakunzi be, mu gihe hasigaye iminsi mike ngo akore igitaramo gikomeye yari ategerejweho ku wa Gatanu tariki 14 kanama 2026. Amakuru yatangajwe n’ababonye ibyabaye avuga ko King Saha yafatiwe…



